Umwaka wa 2022 u Rwanda ruwurangije ruri ku mwanya wa 42 ku Isi no kumwanya wambere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu bihugu byubahiriza amategeko (Rule of Law) nk’uko bigaragazwa na raporo y’umuryango witwa World Justice Project, isohoka buri mwaka.
Iyi raporo ireba ku bintu umunani bitandukanye kugirango ibone uko ibihugu byubahiriza amategeko. Muri ibyo bintu harimo no kureba uko ibihugu bitekanye. Ku mutekamo mu gihugu iyi raporo ishyira u Rwanda ku mwanya wa 27 ku Isi no ku mwanya wambere muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara.
Mu kureba uko igihugu gitekanye World Justice Project, ireba ingingo eshatu z’ingenzi ari nazo iyi nkuru igiye kugarukaho.
Uburyo bwo gucungana n’ibyaha bikorwa(Crime is effectively controlled)
Iyi ngingo irebaba uburyo bwo gukumira no kugabanya ubwinshi bw’ibyaha bikunda gukorwa  birimo ubwicanyi, gushimuta, ubujura bwitwaje intwaro, ubujura busanzwe ,kwambura abantu, ndetse n’imyumvire y’abaturage ku mutekano wabo n’ibyabo. Kuri iyi ngingo u Rwanda ruri ku mwanya wa 84 ku Isi rukaba ku mwanya wa gatandatu munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Amakimbirane Hagati Mu Baturage (Civil conflict is effectively limited)
Kuri iyi ngingo harebwa uko abaturage barindwa amakimbirane akorwa hagati yabo ubwabo hifashishijwe intwaro. Aha u Rwanda ni urwa 69 ku isi rukaba ku mwanya wa 5 mu Karere
Abaturage bihanira  (People do not resort to Violence to redress personal grievances)
Iki gipimo kireba uburyo abaturage bakemura amakimbirane hagati yabo batifashishije iterabwoba no guhohoterana cyangwa batihaniye. Iki gipimo kinareba uburyo abaturage bitabaza inzego za Leta mu guhosha amakimbirane hagati yabo hatabanje kubaho ihohoterwa no kwihanira. kuri iyi ngingo u Rwanda ruri ku mwanya wa cumi ku isi rukaba ku mwaaya wambere mu Karere.