Home Ubutabera Prince Kid agiye kongera kuburana ibyaha byo guhohotera abakobwa

Prince Kid agiye kongera kuburana ibyaha byo guhohotera abakobwa

0

Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid wateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda umaze ukwezi yidegembya agiye kongera kuburana ibyaha byo guhohotera abakobwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’urukiko kimugira umwere.

Ubushinjacyaha bwatanze ubujurire bwabwo kuri uyu wa gatatu taliki ya kane Mutarama nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru gikurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro Isibo TV.

Taliki ya kabiri Ukuboza 2022, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko Prince Kid ari umwere nyuma y’uko yari yaratawe muri yombi muri Mata 2022. Prince Kid yashinjwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Urubanza rwa Prince Kida rwabaye mu muhezo mu rwego rwo kurinda umwirondoro w’abo ubushinjacyaha bwavugaga ko bahohotewe. Uru ni rumwe mu manza zakurikiwe cyane usibye gusa ko rwavugwagamo ibyamamare byitabiriye Miss Rwanda rwanafungishije miss Rwanda 2017, iradukunda Elsa ashinjwa ibyaha byo kubangamira iperereza.

Usibye Iradukunda Elsa n’uwamwunganiraga mu mategeko nawe yarafunzwe ariko bose nyuma baza gufungurwa ari abere.

Ku ikubitiro ubushinjacyaha bwasabaga urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gumuhamya Prince Kid ibyaha rukamukatira gufungwa imyaka 16 no gutanga ihazabu y’amafaranga miliyoni ebyiri.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwarangije umwaka wa 2022 ari urwambere mu gutekana
Next articleRubavu: Covid-19 yongereye umubare w’inzererezi n’abasabirizi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here