Amafoto n’amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga arerekana igisasu gikubita indege y’intambara ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25, n’ubwo iyi ndege yakomeje kuguruka ikagwa ku kibuga cy’indege cya Goma aho yahise itabarwa bakayizimya.
U Rwanda ruvuga ko rwirwanyeho kuko iyi ndege yari ivogereye ikirere cyarwo ku nhuso ya gatatu. U Rwanda ruvuga ko iyi ndege yinjiye ku kirere cy’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri saa kimi n’imwe n’iminota itatu ( 5h03). U Rwanda rwahise rwongera gusaba Congo guhagarika ubushotoranyi.
Amakuru aturuka muri Congo avuga ko iyi ndege yari iturutse i Kicanga aho yari ivuye guha ubufasha abasirikare ba Leta FARDC, bari mu ntambara n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Indege ya Congo ni kunshuro ya gatatu yaba ivogereye ikirere cy’u Rwanda muri iki gihe cya vuba. U Rwanda ruherutse gutangaza ko rutazihangira ubu bushotoranyi bwa Congo bwo kuvogera ikirere cyarwo. N’ubwo u Rwanda rwemeye ko arirwo rwakoresheje imbaraga za Gisirikare Congo yo ntacyo iratangaza ku iraswa ry’indege yayo.
Ibyo kuvogera ikirere cy’u Rwanda hakoreshejwe indege za gisirikare no kuvogera ubutaka byagiye bikorwa n’abasirikare batandukanye ba Congo bakarasirwa mu Rwanda ariko ni ubwambere indege irashwe. Ibi byose bikurikira umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi waturutse ku ntambara Leta ya Congo irwana na M23. Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe u Rwanda rukabihakana narwo rugashinja iki gihugu kunanirwa inshingano zacyo zo kwita ku baturage no gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.