Home Imikino Umukinnyi w’Umunyarwanda ari mu manza n’ikipe y’i Burayi

Umukinnyi w’Umunyarwanda ari mu manza n’ikipe y’i Burayi

0
Mutsinzi Ange Jimmy, ari kuburana n'ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal aherutse gutandukana nayo

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy, ari mu manza n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal yakiniraga imufitiye imyenda irenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa kane w’icyumweru gishize nibwo Mutsinzi Ange, yagejeje mu rukiko rw’akarere ka Porto ikirego cye asaba kurenganurwa agahabwa amafaranga arenga miliyoni 20 afitiwe n’ikipe ya Trofense nk’imishahara n’uduhimbaza musyi atabonye.

Mutsinzi yatandukanye n’iyi kipe mu mpera z’umwaka ushize, iyi kipe yavuze ko itandukanye nawe kubera impamvu z’ubukungu butifashe neza ariko ko nta deni imufitiye kandi ko batandukanye ku bwumvikane. Ubusanzwe abakinnyi n’abatoza barega amakipe yabambuye muri FIFA ariko Mutsinzi we yahisemo kurega iyi kipe mu nkiko zisanzwe.

Mbere y’uko Mutsinzi atandukana n’iyi kipe yari anafitanye nayo ibibazo byo gutinda kw’imishahara no kumuha uduhimbaza musyi. Muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Mutsinzi yakiniye iyi kipe imikino itandatu (6) mbere y’uko batandukana.

CD Trofense, yaguze Mutsinze Ange, imukuye mu ikpe ya Apr Fc mu myaka ibiri ishize. Kuva yatandukana nayo nta yindi kipie arabona haba mu Rwanda no hanze.

Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho mu ikipe y’igihugu Amavubi, benshi babonaga ko kujya mu cyiciro cya kabiri muri Portugal ari inzira nziza yo kubona ikipe ikomeye i Burayi hashingiwe ku mpano ye yagaragaje mu makipe atandukanye yakiniye arimo iy’Igihugu, APR FC na Rayon sport.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa icyatuma wimwa pasiporo n’ibyo uyifite atemerewe kuyikoresha
Next articleU Rwanda rwarashe indege y’intambara ya Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here