Home Ubutabera Sobanukirwa icyatuma wimwa pasiporo n’ibyo uyifite atemerewe kuyikoresha

Sobanukirwa icyatuma wimwa pasiporo n’ibyo uyifite atemerewe kuyikoresha

0

Pasiporo y’u Rwanda iri muri pasiporo 20 zambere zifite agaciro muri Afurika. Gutunga iyi pasiporo cyangwa urundi rwandiko rw’inzira ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Gusa kuyitunga hari ibyo usabwa birimo ibyangombwa n’amafaranga, iyo utabyujuje ntuyihabwa n’ubwo hari igihe ushobota kubyuzuza ukayimwa kuko uri mu batayemerewe.

Iyi nkuru iribanda kubishobora gutuma umunyarwanda yimwa pasiporo hashingiwe ku biteganywa n’itegeko n° 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

N’ubwo iyi nkuru yibanda kuri pasiporo ariko sirwo rwandiko rw’inzira gusa rwemewe mu Rwanda kuko habarirwa izigera mu munani (8) ndetse itegeko rikaba rivuga ko iteka rya minisitiri rishobora gushyiraho izindi nyandiko z’inzira zemewe.

Ingingo ya 17 y’iri tegeko niyo ivuga iby’iciro by’inyandiko z’inzira z’u Rwanda zirimo n’urwandiko rw’inzira rw’ingoboka rugenderwaho inshuro imwe gusa rushobora no guhabwa umunyamahanga utuye mu Rwanda.

Ingingo ya 17 iti: “Inyandiko z’inzira z’u Rwanda zigizwe na: 1 º Pasiporo; 2 º Laissez-passer; 3 º Urwandiko rw’Inzira rw’Ingoboka; 4 º Urwandiko rw’inzira rw’umunyamahanga uba mu Rwanda; 5 º Urwandiko rw’inzira rw’impunzi; 6 º ASC/ CEPGL; 7 º Urwandiko rw’inzira rw’abaturiye imbibi; 8 º izindi nyandiko zose zemewe gukoreshwa nk’urwandiko rw’inzira. Iteka rya Minisitiri rishobora gushyiraho ibindi byiciro by’inyandiko z’inzira z’u Rwanda.”

Ingingo ya 28 y’iri tegeko yo isobanura ibyerekeranye n’uburenganzira bwo gutunga urwandiko rw’inzira n’ibyo utemerewe kurukoresha birimo kuyigwatiriza no kuyigurisha.

Ingingo ya 38 igira iti: “Kugira urwandiko rw’inzira ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Urwandiko rw’inzira ni umutungo wa Leta; ntirugwatirizwa, ntirugurishwa, ntiruguranwa, ntirufatirwa binyuranyije n’amategeko cyangwa ngo rwononwe. Urufite ashobora kurwamburwa mu gihe bigaragara ko arukoresha nabi cyangwa ashobora kurukoresha nabi. Ubuyobozi Bukuru bushobora kwima urwandiko rw’inzira umuntu iyo: 1 º ashakishwa n’ubutabera mu Rwanda cyangwa atemerewe kujya hanze y’Igihugu byategetswe n’urwego rw’ubutabera rubifitiye ububasha; 2 º yambuwe ubushobozi n’icyemezo cy’urukiko, keretse iyo aherekejwe mu buryo bwemewe; 3 º hari impamvu zituma Ubuyobozi Bukuru bukeka ko ashobora kuba akora cyangwa yakora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa w’ikindi gihugu; 4 º asanganywe pasiporo cyangwa urundi rwandiko rw’inzira rw’u Rwanda ruyisimbura rugifite agaciro kandi ntagaragaze impamvu ashaka urundi; 5 º isaba rye rigizwe n’impapuro z’impimbano cyangwa akoresha ibyangombwa byabonywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko; 6 º atujuje ibisabwa mu gusaba urwo rwandiko rw’inzira. 7 º afite umwirondoro n’ibimuranga bivuguruzanya. Ubuyobozi Bukuru bushobora kwambura, gusubirana cyangwa gutesha agaciro pasiporo cyangwa urundi rwandiko rw’inzira, iyo bigaragara ko uwaruhawe yarubonye bitemewe, arukoresha nabi cyangwa mu buryo bwabangamira umutekano w’igihugu, ituze rusange ndetse n’imigenzereze myiza. Umuntu wimwe urwandiko rw’inzira amenyeshwa impamvu zatumye arwimwa.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyanza: Umwicanyi yatorotse igororero (gereza)
Next articleUmukinnyi w’Umunyarwanda ari mu manza n’ikipe y’i Burayi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here