Home Ubutabera U Rwanda rwatangaje ibyo rwakoze mu kurengera uburenganzira bwa muntu

U Rwanda rwatangaje ibyo rwakoze mu kurengera uburenganzira bwa muntu

0

Nyuma yaho Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ishimiye Leta y’u Rwanda ku ntambwe imaze gutera mu kubahiriza no guteza imbere ubureganzira bwa muntu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta nayo yatangaje bimwe mu bikorwa imaze gukora birimo gushyiraho politiki n’amategeko atandukunye, gushyiraho inzego n’ibigo bigamije kubahiriza uburenganzira bwamuntu n’ibindi.

Kuri uyu wa 10 Ukuboza ubwo hizihizwaga isabukuru ya 74 y’itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburangazira bwa muntu , umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yashimiye leta y’u Rwanda ibyo imaze gukora nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Mukasine Marie Claire, uyobora Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagize ati : “Nyuma ya Jenoside yakoreweabatutsi  Leta yiyemeje kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kigendera ku mahame y’uburenganzira bwa muntu, gushyiraho amategeko n’inzego zishinzwe kurinda umuryango nyarwanda, guharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bwo kugirango abaturage bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.”

Mukasine yongeraho ko “ N’ubwo ibi byagezweho tugomba guhora tureba icyarushaho kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu.”

Minsitiri w’ubutabera Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko mu guhe Jenoside yakorerwaga Abatusti, inzirakarenganze z’abatutsi zambuwe uburenganzira bwo kubaho bazira uko baremwe.

Ugirashebuja ati : “ibi duhora tubisubiramo kuko ari ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu ryabaye mu Rwanda tutifuza ko ryazongera kubaho ukundi.”

Ministiri w’ubutabera akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi leta y’u Rwanda yihutiye gusubiza abantu agaciro bari barambuwe “ishyira imbaraga mu kongera gusana imitima y’abanyarwanda, isana ibyangiritse inahana abakoze ibyo byaha ndengakamere ari nako iharanira iterambere rya buri munyarwanda.”

Bimwe umu byo leta yakoze mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu bitangazwa na minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya  leta birimo amategeko atandukanye, ingamba, politiki  ndetse n’inzego zitandukanye zubatswe zinahabwa imbaraga.

Mu mategeko Minisitiri Ugirashebuja avuga ko;

Itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 20015 rigizwe n’igice kinini kijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Andi mategeko arengera akanateza imbere uburenganzira bwa muntu arimo, itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, itegeko ryerekeye kurengera umwana, itegeko rikumira kandi  rihana ihohoterwa iryariryo ryose, itegeko ry’izungura n’aandi yashyizwemo mu rwego rwo kubungabunga no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Ku bijyanye n’inzego zashyizweho mu kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu Minsisitri Ugirashebuja nazo yavuzeko ari nysinshi zirimo;

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu (Minubumwe), komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, urwego rw’umuvunyi,urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, inama y’igihugu y’abagore n’izindi nyinshi.

U Rwanda rwanakoze byinshi mu gushyiraho politiki zijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu nk’uko bivugwa na Minisitiri Ugirashebuja zirimo politiki y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, politiki  y’uburezi kuri bose aho uburezi bwibanze bwashyizwe ku myaka 12, politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye, politiki y’abageze mu zabukuru, politiki y’abafite ubumuga ndetse na politiki yo guteza imbere abatishoboye.

N’ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko Leta hari nyinshi yakoze mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, kugirango bigerweho hasabwa uruhare rwa buri wese.

Ugirashebuja ati: “Kugirango uburenganzira bwa muntu bwubabahirizwe buri muntu asabwa kubigiramo uruhare kuko uburenganzira bujyana n’inshingano”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePS Imberakuri na Green party byatsinzwe, FPR itsinda amatora ya EALA ku bwiganze
Next articleMunyenyezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yihannye umucamanza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here