Home Politike PS Imberakuri na Green party byatsinzwe, FPR itsinda amatora ya EALA ku...

PS Imberakuri na Green party byatsinzwe, FPR itsinda amatora ya EALA ku bwiganze

0

Amashyaka ya Green Part ya Frank Habineza na PS Imberakuri ya Mukabunani n’ubwo yari yatanze abakandida mu matora y’abagomba guhagararira u Rwanda mu nteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EALA, ntibyayihiriye kuko atabashije gutsindira umwnaya n’umwe imyanya yose ikiharirwa na FPR, PSD na PL.

Aya matora yatsinzwe kubwiganze na FPR inkotanyi kuko abakandida bayo bose uko ari batatu batsinze, PSD abakandida bayo babiri muri batatu nabo batsinze aya matora mu gihe ishyaka rya PL naryo ryari ryatanze batatu hatsinda umwe.

Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Harebamungu Mathias na KAYONGA Caroline Rwivanga nibo batsinze ku ruhande rwa FPR inkotanyi batorewe kujya muri EALA.

Aba bose batsizne ku ruhande rwa FPR basanzwe bamenyerewe cyane muri Politiki mu Rwanda kuko nka Fatuma Ndangiza yayoboye komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge igihe kirekire anahagararira u Rwanda muri Tanzanina nka High Commissioner. Harebamungu Mathias we azwi cyane muri Minisiteri y’uburezi aho yabaye umunyamabanga wa Leta ava kuri uyu mwanya ajya kuba ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal.

Nyiramana Aisha na  Musangabatware Clement  bo baturutse mu ishyaka rya PSD mu gihe ishyaka rya PL ryo hatowe Rutazana Francine wenyine.

Amatora y’aba badepite ni kimwe mu byatumye abadepite bitabira itangizwa ry’igihembwe kidasanzwe.

Amashyaka ya PS Imberakuri na Green party nta mukandida wayo wigeze atsinda aya matora n’ubwo buri shyaka ryari ryatanze abakandida batatu ariko komisiyo y’igihugu y’amatora yemera babiri ku  ruhande rwa Green party kuko Gashugi Leonard atagaraje icyemezo kigaragaza ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko ( criminal Record/ Extrait du casier Judiciaiere).

Itegeko riteganya ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rishyikiriza Inteko ishinga amategeko urutonde rw’abakandida, Inteko nayo igategura amatora mu gihe kitarenga iminsi irindwi (7), kugirango hatorwe abadepite icyenda (9) bahagararira u Rwanda muri EALA. Hatorwa abadepite batandatu (6) bava mu Mitwe ya politike, umwe (1) uhagarariye abagore, umwe (1) uhagarariye urubyiruko n’umwe (1)uhagarariye abafite ubumuga.

Urutonde rw’abakandida bose bari baturuts emu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bari guhatanira imyanya itandatu

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSiporo ni urugero rwiza rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu
Next articleU Rwanda rwatangaje ibyo rwakoze mu kurengera uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here