Kuri uyu wambere nyuma y’ikiruhuko cy’abakora mu nzego z’ubucamanza mu bubiligi, mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles, hongeye gusubukurwa Urubanza ruregwamo umunyarwanda Twahirwa Seraphin, ushinjwa ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
Urubanza rwasubukuwe herekanwe Filimi mbarankuru yiswe “L’ Autopsie d’un Génocide” yakozwe n’umunyamakuru w’Umubiligi witwa Anne Der Var mu 1994, muri iyi filimi mbarankuru bamwe mu bahutu bahungaga babwiye uyu munyamakuru ko hahunga abahutu gusa kuko ko abatutsi babishe kandi babamaze.
Iyi filime yererekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, uko abashinzwe kubungabunga amahoro batereranye abo mu bwoko bw’abatutsi bicwaga icyo gihe n’uko abazungu bari bashinzwe kubungabunga umutekano bahungishaga bene wabo b’uruhu rwera gusa ubwo abandi bari mu kaga.
Iyi filimi igaragaza bimwe mu biganiro uyu munyamakuru yagiye agirana n’abahutu bahungagaga nk’aho yababajije impamvu abahungira mu cyahoze ari Zaire (DR Congo) ari abahutu gusa, bamusubiza bagira bati: “Abatutsi twarabishe, batwiciye Perezida “. Hagaragajwe kandi ibikorwa by’abafaransa byo gufasha abantu (operation humanitaire) byakorwaga n’abafaransa, aho abo Bafaransa na bo babanzaga kugenzura irangamuntu z’ababaganaga babasaba ubufasha.
Muri iyi filime kandi hanerekanwa igice cy’inkotanyi zirokora abatutsi bari bihishe, ubuzima mu nkambi z’abahutu ubwo bari bageze muri Congo, uburyo no mu nkambi Interahamwe zakomeje guhiga abatutsi, ubuhamya bw’abatutsi barokotse n’ibindi.
Twahirwa Seraphin, uregwa nyuma yo kureba iyi filimi mbarankuru yabajijwe ati “Urebye aya mashusho bikubwiye iki.”
Ati “Birababaje kubona amashusho nk’aya abantu bapfa kuriya, kandi turi abavandimwe.” Ati: “Sinzi ukuntu ibintu nk’ibi byaje.”
Uwunganira Twahirwa Seraphin Me Flamme, we yahakanye ibyagaragaye muri iyi filimi, ati “Ibi bintu ni ibinyoma, ndavuga ibyo kuvuga ko ubu bwicanyi bwateguwe.”
Akomeza agira ati: ” Madame Anne Der Var wakoze iyi filimi, ntiyigeze ava i Nairobi (mu gihugu cya Kenya). Uwafashe amashusho (Cameraman) ni we wagiye afata amashusho gusa, undi avuga ibyo atabonye.”
Twahirwa Seraphin ari kuburanishwa mu rubanza rumwe na Basabose Pierre, kubyaha bakekwaho bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. Bari kuburanishwa n’urukiko rwa Rubanda kuva taliki ya 9 Ukwira urubanza rukazasozwa ku wa 8 Ukuboza. Kuri ubu hari kuburanishwa Twahirwa gusa kuko ariwe uri mu rukiko nyuma y’uko urubanza rutangiye mugenzi we Basabose ari mu kiruhuko yahawe na muganga ku mpamvu z’uburwayi.
Twahirwa uhakana ibyaha aregwa ashinjwa kugira uruhare mu kurimbura abatutsi bari batuye muri Segiteri za Gikondo, Kigarama na Gatenga muri Kicukiro. Akaba yari anafite umutwe w’interahamwe ndetse bamwe mu bawubarizwagamo ubu bakaba barahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari nabo bamushina muri uru rubanza.
U M. Louise