Home Ubutabera Ubufaransa: Muhayimana yahamijwe uruhare muri Jenoside akatirwa imyaka 14 y’igifungo

Ubufaransa: Muhayimana yahamijwe uruhare muri Jenoside akatirwa imyaka 14 y’igifungo

0

Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Muhayimana Claude igifungo cy’imyaka 14, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, wari umushoferi w’imwe mu zari “Guest House”, ashinjwa kuba yaratwaraga Interahamwe zishe mu misozi itandukanye yo ku Kibuye harimo no mu Bisesero. By’umwihariko Muhayimana ashinjwa kugira uruhare rweruye mu bwicanyi bwabereye ahitwa Saint-Jean ku Kibuye no kuri Sitade ya Gatwaro.

Kuri uyu wa kane taliki ya 16 ni bwo urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwasomye urubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye kuburanishwa taliki 22 Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka myinshi akurikiranywe ariko nta mwanzuro urafatwa ku idosiye ye.

Ku wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo igihano cyo gufungwa imyaka 15 nyuma yo kugaragaza ibimenyetso simusiga by’uko ibyaha ashinjwa bimuhamya, cyane ko mu rubanza bivugwa ko yashinjwaga n’abatangabuhamya basaga 50 abenshi bemezaga ko bamubonye atwaye abagandarume, abasirikare cyangwa Interahamwe.

Gusa ngo harimo abaturutse mu bihugu birimo u Butaliyani, Malawi no mu Bufaransa baje gutanga ubuhaya bamushinjura, bemeza ko Muhayimana yari umuntu uciriritse ku buryo yakoreshwaga ibyo adashaka, bamwe bakongeraho amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bayita inyungu za Politiki.

Richard Gisagara, Umwavoka w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa akaba akurikiranira hafi iby’uru rubanza, yemeje ayo makuru y’uko urukiko rumaze gukatira Muhayimana gufungwa imyaka 14 ndetse ko icyo cyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa nyuma y’isomwa ry’urubanza.

Yagize ati: “Urukiko rwa Assize rwa Paris rumaze gukatira Muhayimana Claude igifungo cy’imyaka 14 kubera ubufatanyacyaha muri Jenoside, bikuraho umuco wo kudahana wari umaze imyaka 27. Iri joro arara muri gereza. Igitekerezo gikomeye cyane ku bihumbi by’abazize Jenoside n’abayirokotse i Bisesero no mu bice byegeranye.”

Muhayimana yakoraga nk’umushoferi muri hoteri yahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda, akaba akurikiranyweho gutwara Interahamwe ahantu hatandukanye aho zishe Abatutsi, harimo imisozi izwi cyane nk’uwa Bisesero, uwa Gitwa n’iyindi.

Bivugwa ko yakoranaga cyane na Perefe wa Kibuye icyo gihe, Clément Kayishema, ari na we wategetse ko habaho ubwicanyi bw’Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bahungiye kuri Sitade ya Gatwaro. Kayishema yafahswe ndetse aranaburanishwa birangira apfuye mu mwaka wa 2016 aho yaguye muri Gereza yo muri Mali aho yari arimo gusoreza igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe.

Urubanza rwa Muhayimana rwabaye ingenzi, kuko binyuze mu iburanisha bwari ubwa mbere abaturage b’Abafaransa, babashije kumenya ibyabereye i Bisesero no mu cyahoze cyitwa Kibuye ahiciwe Abatutsi barenga 50,000 binyuze mu buhamya n’ibindi bimenyetso byagaragajwe mu rukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyo Nsengimana w’umubavu TV yavuze kuri Kizito Mihigo, Rusesabagina na Idamange nibyo bimufunze
Next articleIbuka ivuga iki ku myaka 14 yakatiwe Muhayimana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here