Home Ubutabera Ibyo Nsengimana w’umubavu TV yavuze kuri Kizito Mihigo, Rusesabagina na Idamange nibyo...

Ibyo Nsengimana w’umubavu TV yavuze kuri Kizito Mihigo, Rusesabagina na Idamange nibyo bimufunze

0

Kuri uyu wa kane nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kumva ubujurire bw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo bwa Nsengimana Theoneste nyiri umubavu TV nabo bafunganywe.

Nsengimana Theoneste yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha mu Ukwakira 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha.

Mu Ugushyingo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Nsengimana afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri gereza mbere yuko atangaira kuburana mu mizi.

Mu bujurire bwe, Nsengimana Theoneste, yavuze ko yafungurwa kuko ntampamvu ikomeye zituma afungwa. Nsengimana yongeyeho ko ibyo akurikiranweho ari amakosa y’umwuga yagakwiye kubazwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC.

Ubushinjacyaha bwo busanga Nsengimana akwiye gukomeza gufungwa kuko ibyo akurikiranyweho atari amakosa ari ibyaha. Ubushinjacyaha butanga ingero z’ibiganiro Nsengimana yagiye atangaza ku muyoboro we wa Youtube bubona ko bigize icyaha

Muri ibyo biganiro ubushinjacyaha buvuga ko Nsengimana mu biganiro bye bitandukanye yemezaga ko Umuhanzi Kizito Mihigo yishwe atiyahuye.

Bwakomeje buvuga ko Nsengimana yagiye agaragaza ko Paul Rusesebagina Paul, Idamange na Mushayidi bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti “Nsengimana yarabeshye cyane kuko abo yavuze ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bose bakatiwe n’inkiko kuko bahamwe n’ibyaha. Turasaba ko Nsengimana yakomeza gufungwa icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kikagumaho.”

Abandi 7 bareganwa na Nsengimana Theoneste nabo bajuririye icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro cyo kuibafunga by’agateganyo babwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko bakwiye guhita bafungurwa.

Ubushinjacyaha kuri aba 7 bwabwiye urukiko ko bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko bityo ko bagomba gukomea gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBRD yasabye abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru bibuka abakene bakiri mu mwijima
Next articleUbufaransa: Muhayimana yahamijwe uruhare muri Jenoside akatirwa imyaka 14 y’igifungo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here