Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023 nibwo RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Turahirwa umaze iminsi atawe muri yombi.
Yafunzwe nyuma yo gutangaza ifoto ya pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.
Icyo gihe Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure, hemejwe ko “Iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe”.
Yakomeje ati “Ikindi kandi ni uko mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”
Iyi Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ishobora gupima niba mu mubiri w’umuntu harimo ibiyobyabwenge, n’ingano yabyo.
Mu bihe bitandukanye, Turahirwa yakunze kuvuga ko mu Rwanda ariho honyine bamwemerera kunywa urumogi.
Kuva muri Mutarama, Turahirwa ntatana n’inkuru zivugisha abantu, ku buryo hari n’abavuga ko icyo agamije ari uguteza ubwega no guhora mu matwi y’abantu ijoro n’amanywa.
Byatangiye muri Mutarama ubwo hajyaga hanze amashusho n’amafoto amugaragaza ari gusambana n’abagabo bagenzi be. Ntiyigeze ayahakana, ahubwo yavuze ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.
Iminsi yagiye yisunika nabwo akavugisha benshi, bigera n’aho ashyira hanze amafoto ari i Paris, akavuga ko “ari indaya”. Ibi byose byabanjirijwe n’amafoto yifotoreje i Musanze, yambaye ubusa buri buri.
Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’