Home Amakuru Uganda: Minisitiri yishwe arashwe n’umurinzi we

Uganda: Minisitiri yishwe arashwe n’umurinzi we

0

Minisitiri w’umurimo muri Uganda , Col (rtd) Charles Okello Engola, yihswe arashwe n’umurinzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Col (rtd) Engola yarashwe n’uwari usanzwe amucungira umutekano amurasiye iwe mu rugo i Kyanja, mu nkengero z’umujyi wa Kampala.

Umuvugizi wa polisi wungirije mu mujyi waKampala, Luke Owoyesigire, niwe wemeje aya makuru agira ati:

“Yego.  i Kyanja, habaye ukurasana. Umusirikare yishe sebuja amurashe. ”

Perezida w’inteko ishinga amategeko, Madamu Anita Among, nawe yemeje urupfu rwa minisitiri w’umurimo  ubwo yari ayoboye inama rusange y’inteko ishingamategeko muri iki gitondo.

Ati: “Muri iki gitondo, nakiriye inkuru ibabaje ivuga ko Engola, yarashwe n’umurinzi we, uwamurashe nawe yahise yirasa. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro. Uwo wari umugambi w’Imana tudashobora guhinduraho ikintu na kimwe. ”

Inzego z’umutekano zihutiye kugera ahabereye ubu bwicanyi ariko zisanga bose bitabye Imana. Imirambo y’abapfuye bose iracyari aho yarasiwe ( Umurambo wa minisitiri n’uwumurinzi wirashe).

Umwe mu bari aho ibi byabereye yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko umurinzi arasa Misitiri yari yabanje kwinubira ukudahembwa. Ati: “ Umurinzi yavuze ko amaze igihe adahembwa afitiwe ibirarane bigera kuri miliyoni enye kandi umugore we akaba atwite n’abana be batiga kandi abana ba minisitiri babyukira ku ishuri buri munsi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko Rukuru rugiye kuburanisha Kayumba Christopher ku cyaha cyo gufata ku ngufu
Next articleUbushinjacyaha nibwo bufite dosiye ya Turahirwa Moses wa Moshions
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here