Home Ubutabera Ubwo RTLM yaraswaga Kabuga yagiye kuyisura- Umutangabuhamya

Ubwo RTLM yaraswaga Kabuga yagiye kuyisura- Umutangabuhamya

0

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi  rwakomeje kuri uyu wa kabiri mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha, umutangabuhamya avuga ko yamubonye yinjira mu biro bya radio RTLM mu 1994.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, umushinjacyaha yagiye abaza umutangabuhamya ibibazo byo gutuma asobanura birambuye ku buhamya bwe bushinja Kabuga.

Kabuga yakurikiye iburanisha mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’urukiko i La Haye. Nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga, ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside akekwaho.

Uyu mutangabuhamya yatangiye gutanga ubuhamya bwe mu cyumweru gishize. Yahoze mu mutwe w’Interahamwe i Kigali, akaba ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, ari i Arusha muri Tanzania, naho inteko y’abacamanza imukurikira iri i La Haye.

Yavuze ko yabonye Kabuga yinjira mu biro bya radio RTLM rwagati mu mujyi wa Kigali mu 1994, niba yibuka neza hakaba hari ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa kane muri uwo mwaka.

Ibyo bisobanuro yagezaga ku bacamanza ku busabe bw’umushinjacyaha byashyizwe mu muhezo inshuro zitari munsi y’eshanu, mu kurinda ko umwirondoro we wahava umenyekana.

Umushinjacyaha yamubajije ukuntu yamenye ko uwo muntu yari Kabuga, asubiza ko yari asanzwe amuzi.

Umutangabuhamya yavuze ko atibuka abantu bari bari kumwe na Kabuga, ariko ko yibuka ko muri bo hari harimo umusirikare.

Ngo kubera ko cyari igihe cy’intambara ibisasu bigwa ahantu hatandukanye, Kabuga ngo yahamaze iminota iri hagati ya 10 na 15.

Umutangabuhamya yavuze ko we yari ahagaze iruhande rw’imodoka kuko abasirikare bari kuri RTLM bari bamubujije kwinjira imbere muri RTLM.

Nyuma ngo Kabuga yasohokanye na Phocas Habimana wari umuyobozi wa RTLM hamwe na Gaspard Gahigi wari umwanditsi mukuru wa RTLM, abasezeraho aragenda.

Umutangabuhamya yavuze ko yaje gushobora kwinjira mu cyumba cya radio RTLM ari kumwe na Gahigi, asangamo abanyamakuru barimo nka Habimana Kantano na Hitimana Noël, bari bakomerekejwe n’igisasu cyatewe kuri RTLM.

Nuko ngo ahita asohoka kubera ubwoba, ajya kuganirira hanze na Gahigi, wamubwiye ko RTLM ari iya Kabuga, ko rero yari yaje kureba ibyangiritse no guhumuriza abanyamakuru no kubashishikariza gukomeza akazi kabo ntibatakaze icyizere.

Umutangabuhamya yavuze ko Kabuga – yasubiragamo ko yari “perezida-fondateri” (président-fondateur) wa RTLM – hamwe n’abandi bakuru ba RTLM ari bo batangaga umurongo ngenderwaho ku banyamakuru mu biganiro bya RTLM.

Yavuze ko RTLM  yatumye hari Abatutsi bicwa mbere ya jenoside

Umutangabuhamya yasobanujwe niba yarumvise RTLM ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994, nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, avuga ko yayumvise kandi ko muri rusange yashishikarizaga abahutu kwanga Abatutsi.

Yanavuze ko RTLM yibasiraga n’abandi bantu batari bashyigikiye ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, n’ishyaka rya CDR, n’abari bashyigikiye ibiganiro by’amahoro bya Arusha.

Umutangabuhamya yanasobanujwe niba hari ingaruka z’ibiganiro bya RTLM yari yarabonye mbere y’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994.

Avuga ko “hari ingaruka mbi ibyo biganiro byagize”, harimo nko gutuma abantu bicwa, cyane cyane Abatutsi.

Yatanze urugero rw’umunyapolitiki Martin Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR, wishwe mu kwezi kwa kabiri mu 1994.

Yavuze ko nyuma y’urupfu rwe, RTLM yatangaje ko yishwe n’Abatutsi bamuteze umutego ageze i Butare avuye mu nama (meeting) ya CDR iwabo muri Cyangugu.

Nyuma y’ibyatangajwe na RTLM, umutangabuhamya yavuze ko Interahamwe – za MRND – n’Impuzamugambi za CDR zahise zitera muri segiteri (umurenge) ya Gikondo aho yari atuye zica Abatutsi, abandi bari bahatuye bahungira mu bindi bice by’i Kigali, birimo nko kuri Paruwasi ya Sainte Famille.

Yatanze n’urugero rw’urupfu rw’uwo bitaga Katumba, ngo wari “Impuzamugambi ikomeye ya CDR yabaga mu Biryogo muri komine Nyarugenge”.

Urupfu rwe ngo rwatangajwe kuri RLTM, nuko Impuzamugambi n’Interahamwe zihita zitangira guhiga Abatutsi zibica, barimo nk’uwitwa Maurice, abandi bava mu Biryogo bahungira ahantu harimo nko kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Charles Lwanga, i Kigali.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko y’abacamanza yabajije umutangabuhamya ukuntu ibi byose yabimenye, ariko igisubizo cye gishyirwa mu muhezo ku busabe bw’umushinjacyaha.

Umucamanza Bonomy yavuze ko uyu mutangabuhamya azakomeza ubuhamya bwe ku munsi w’ejo ku wa gatatu.

Uyu munsi kandi undi mutangabuhamya wavuze ko yahoze mu Nterahamwe zo ku Gisenyi, washinje Kabuga, yasoje ubuhamya bwe nyuma yuko bwari bwasubitswe mu cyumweru gishize kuko yari arwaye.

Mu byo yashinje Kabuga, hari harimo ko imodoka ze ziri mu zagiye ku kibuga cy’indege i Goma gutwara intwaro zahawe Interahamwe ku Gisenyi.

Gusa ubuhamya bwe bw’uyu munsi bwashyizwe mu muhezo, mu kwirinda ko umwirondoro we wahava umenyekana ubwo umwe mu bacamanza yari agiye kumusaba ibisobanuro kuri ubwo buhamya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa IPRC Kigali yafunguwe
Next articleVincent Biruta yahagarariye Perezida Kagame muri Angola
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here