Home Ubutabera Twagize Imana igisasu kigwa muri radiyo RTLM irazima –Minisitiri Busingye

Twagize Imana igisasu kigwa muri radiyo RTLM irazima –Minisitiri Busingye

0

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye avuga ko Abanywaranda bagize Imana igisasu kikagwa muri radiyo RTLM kuko amahanga yari yanze kuyihagarika hitwaje uburenganzira bw’itangazamakuru n’uburenganzira mu gutanga ibitekerezo n’ubwo ibitekerezo byacishwagaho byari ibyo kumara abatutsi.

Minsitiri Busingye yabigarutseho asobanurira abanyamakuru uruhare rw’itangazamakuru mu gushyira mu bikorwa imyanzuro nama ku burenganzira bwa muntu ruherutse guhabwa. Yibukije abanyamakuru ko aribo bamebre bakwiye kumenya aho uburenganzira mu gutanga ibitekerezo bugonganira no kwigenzura n’umutimana nama wabo.

“Nta wayoberwa uruhare rukomeye cyane itangazamakuru rifite mu muryango mugari (society), mu mateka yacu atari aya kure twagize itangazamakuru rihinduka rutwisti, nta youtube yabagaho ariko nkeka ko Kantano, Hassan Ngeze, Bikindi, Bemereki n’abariya bose bakatiwe n’inkiko iyo baza kuba bafite facebook, yotube na twitter bari kuba bakurikiranwa n’abantu batabaho (benshi cyane).”  Minisitiri Busingye akomeza avuga ko gukurikirwa mu itangazamakuru bisaba kugira ibyo ubwira abantu gusa (content).

“ Ibi bivuze ko ibyiyumvo byo kugira inshingano n’ibyiyumvo byo kumenya ibyo utangaza n’ubusesenguzi kuri byo byagakwiye kureba buri munyamakuru wese, gusa hari aho bigonganira n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo, gusa aho bigonganira niho umunyamakuru akwiye kumenya kurusha abandi bose.”

Minisitiri Busingye mu gutanga ingero zo kugongana k’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no kumenya inshingano n’umutima nama w’umunyamakuru avuga ko ba Kantano, Bemereki ,Ngeze n’abandi “ Iyo wababazaga bavuye kuri radiyo bavugaga ko bakoresha ubwisanzure bwabo mu gutanga ibitekerezo bemererwa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye.”

Aha niho havuye ibiganiro mpaka ku guhagarika Radiyo RTLM ariko ntibyakunda hitwaje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

“Kimwe mu bitekerezo ibihugu by’ibihangange byashingiyeho byanga guhagarika RTLM cyari ukudahungabanya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, aha habaye impaka nyinshi zigaragaza ko ibitekerezo biri gutangwa ari ibirikwicisha abantu  ariko ibyo bihugu bivuga ko bikomeye ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo” Busingye akomeza avuga amahirwe yabayeho agahagarika RTLM.

“RTLM yavuyeho ari uko tugize Imana ikagwamo igisasu ni uko nguko yavuyeho,  Imana ni aho yafashirije Abanyarwanda.”

Busingye yongeyeho ko iyi radiyo yabaye intangarugero muri radiyo mbi zabayeho mu mateka y’Isi ko nta shuri na rimwe ku Isi ryigisha itangazamakuru ritayitangaho urugero.

Abashakashatsi bagaragaje ko nibura 10% by’Abatutsi baguye muri Jenoside yabakorewe guhera muri Mata 1994 bazize radiyo RTLM.

U Rwanda rwahawe imyanzuro nama 35 zivuga ku burenganzira mu gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bw’itangazamakuru rwemera kuzashyira mu bikorwa 15 kuko rwasangaga izindi zisa n’izo rwakiriye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIsrael yabajwe na Perezida mushya wa Iran
Next articleAnge Kagame yageneye Se ubutumwa budasanzwe ku munsi udasanzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here