Home Imyidagaduro Ange Kagame yageneye Se ubutumwa budasanzwe ku munsi udasanzwe

Ange Kagame yageneye Se ubutumwa budasanzwe ku munsi udasanzwe

0

Kuri uyu munsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo, Ange Kagame yageneye ubutumwa budasanzwe Perezida Kagame anavugira mukobwa we kuri sekuru.

Ange Kagame, umwe mu bana b’umukuru w’Igihugu mu butumwa bwe yageneye Perezida Kagame kuri uyu munsi yanavugiye umukobwa we ko afite sekuru mwiza cyane. ubutumwa bwa Ange Kagame bukurikirwa n’ifoto ya Perzida Kagame ari gukina n’umwuzukuru we.

“Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo ku mugabo wambere nakunze ubuzima bwose. Urakoze kubwamahirwe yo kuba umukobwa wawe. Uri na sogokuru mwiza cyane. Ndagukunda.” Ange Kagame kuri twitter.

Umunsi mpuzamahang w’ababyeyi b’abagabo wizihizwa ku mataliki atandukanye bitewe n’igihugu. Uyu munsi wakomotse ku musni w’abana, umunsi w’abagore n’indi minisi mpuzamahanga.

Inkomoko yawo ntivugwaho rumwe gusa umaze imyaka irenga 100 hari abawizihiza kuko babitangiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’i 1909.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTwagize Imana igisasu kigwa muri radiyo RTLM irazima –Minisitiri Busingye
Next articleAmb. Olivier Nduhungirehe yavuze impamvu yananutse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here