Amakuru aturuka mu Gihugu cya Uganda avuga ko Novelist Kakwenza Rukirabashaija, umwanditsi ukurikiranywe n’inkiko ku cyaha cyo gutuka Perezida Yoweli Museveni, aremeza ko yahunze iki gihugu anyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Aya makuru ataremezwa n’urwego na rumwe mu Rwanda ariko yemejwe n’uwunganira Novelist Kakwenza Rukirabashaija, akanemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ishami ry’u Rwanda (UNHCR) avuga iyi mpunzi ikiri ku butaka bw’u Rwanda ariko ikiri gushaka uko yakomeza yerekeza mu bihugu byo Burayi bwo hagati.
Novelist Kakwenza Rukirabashaija , ni umwanditsi ukomeye muri Uganda, ariko izina rye ryongeye kuzamuka cyane mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatabwaga muri yombi agafungwa azira gutuka Perezida Museveni abinyujije ku mbugankoranyambaga.
Uyu mwanditsi urubanza rwe rwanditswe cyane mu binyamakuru mpuzamahanga n’urukiko rwa Makindye, rumufungura by’agateganyo ku mpamvu z’ubuzima bwe butari bwifashe neza.
Novelist Kakwenza Rukirabashaija, yatwaye ibihembo bitandukanye mpuzamahanga byo kwandika birimo n’icyo aherutse kwegukana umwaka ushize agihawe n’umuryango witwa PEN.
Novelist Kakwenza Rukirabashaija ni umwe mu bafunzwe inshuro nyinshi n’ubuteegtsi bwa Uganda bikanavugwa ko yagiye akorerwa iyica rubozo ritandukanye nk’aho mu mwaka wi 2020 yafunzwe inshuro 2 akavamo yandika igitabo kinenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni yise “Banana Republic: Where Writing Is Treasonous.” bishatse kuvuga ngo ” Muri Leta y’abakene aho kwandka bifatwa nk’ubugambanyi.”