Home Ubutabera Uko Murorunkwere yasambanye bigafasha mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore

Uko Murorunkwere yasambanye bigafasha mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore

0

Mu Rwanda hamaze guhinduka amategeko menshi na politki bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’umugore by’umwihariko, bimwe mu byahindutse ni igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nyuma y’uko Murorunkwere asambanye agasanga hari ingingo ihana mu buryo butandukanye umugore n’umugabo bahamijwe icyaha cy’ubusambanyi.

Ibi byabaye mu mwaka wa 2007 ubwo umugore witwa Murorunkwere wari warashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko yashinjwaga n’umugabo bashyingiranwe icyaha cy’ubusambanyi.

Icyo gihe Murorunkwere n’uwo basambanye baburanye bahakana icyaha, uhagarariye ubushinjacyaha atanga ibimenyetso bishingiye ku nyandiko mvugo z’abaregwa zo mu bugenzacyaha aho bemeye icyaha, Murorunkwere yatse umugabo we imbabazi naho umugabo basambanye akaba yarasobanuye uburyo yasambanaga na Murorunkwere, hakiyongeraho ubutumwa bwo kuri telefone uwo mugabo yoherereje Murorunkwere speciose.

Mu guca urubanza, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwemeye kwakira no gusuma ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro, ruhanisha Murorunkwere n’umugabo basambanye igifungo cy’amezi abiri buri wese. Murorunkwere n’umusambane we ntabwo bishimiye icyemezo cy’Urukiko, bahise bajuririra urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Bakimara kujuririra urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Me Gumisiriza Hilary mu izina rya Murorunkwere yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga gisaba gukuraho ingingo ya 354 y’Itegeko Teka N°21/77 ryo ku wa 18/8/1977 kuko inyuranije n’Itegeko. Iyi ngingo yahanishaga umugore n’umugabo bahamijwe icyaha cy’ubusambanyi ibihano bitandukanye. Aba batanze ikirego basaba ko iyo ngingo yajya ibahana kimwe kuko bangana imbere y’amategeko.

Iyi ngingo yagiraga iti: “ umugore uzahamwa n’icyaha cy’ubusambanyi azahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mwaka umwe. Umugabo uzahamwa n’icyaha cy’ubusambanyi azahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga igihumbi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”. Muri iyi ngingo icyaha kivugwamo ni kimwe aricyo cy’ubusambanyi, ibihano kuri icyo cyaha bikaba bitandukanye. Nk’uko bigaragara, ibihano byateganirijwe umugore uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi bitandukanye n’ibihano byateganyirijwe umugabo uhamwe n’icyo cyaha, kuko umugabo ashobora guhanishwa ihazabu y’amafaranga igihumbi gusa ntafungwe mu gihe umugore uhamijwe iki cyaha buri gihe we agomba gufungwa.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe na Murorunkwere runemeza ko ingingo ya 354 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihinduwe ku buryo bukurikira “umugabo cyangwa umugore uzahamwa n’icyaha cy’ubusambanyi azahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga igihumbi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

Mbere y’uko uyu mugore asambana akaregwa mu nkiko nta wundi muntu mu baharanira uburengenzira bwa muntu, abanyamategeko n’abandi bari baribajije kuri iyi ngingo byagaragaraga ko inyuranyije n’itegeko nshinga kandi ikaba yarakandamizaga abagore.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Manzi n’umugore we bashinjwa uburiganya rwongeye gusubikwa
Next articleHagiye kwemezwa abagize inama nkuru ya RDF n’imikorere yayo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here