Home Ubutabera Uko urubanza rwa Ndererimana ruzakiza abarenganywaga n’itegeko mu cyamunara

Uko urubanza rwa Ndererimana ruzakiza abarenganywaga n’itegeko mu cyamunara

0

Urukiko rw’Ikirenga rwatanze umurongo rwifashishije urubanza rwa Ndererimana Gedeon, ku bantu babuzwaga gutanga Ikirego gisaba gutesha agaciro cyamunara  kubera iminsi 15 itari isobanutse mu itegeko nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Ingingo ya 260 y’itegeko ryavuzwe haruguru ivuga ko “ Ikirego gisaba gutesha agaciro cyamunara gitangwa mu gihe kitarenza iminsi cumi n’itanu (15) uhereye umunsi cyamunara yabereyeho.” Hari abavuga ko barenganywaga n’iyi ngingo kuko hari igihe batamenyeshwa cyamunara bigatuma iyi minsi ishira batabizi.

Urukiko rw’ikirenga rwatanze umurongo kuri iki kibazo ruhereye ku rubanza rwa Ndererimana Gedeon, nawe umutungo we wari waratejwe mu cyamunara muri 2020 ariko ashaka gutanga ikirego gitesha agaciro iyo cyamunara muri 2022 kuko aribwo yari ayimenye, icyo gihe yatambamirwaga n’umuhesha w’inkiko asaba inkiko kutakira ikirego cya Ndererimana kuko gitanzwe nyuma y’igihe giteganywa n’itegeko.

Ndererimana yarajuriye kugeza mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi arwereka ko yamenye ibya cyamunara muri 2022 ari uko yatse raporo ya cyamunara nyuma yo kuyibona ahita yihutira gutanga ikirego iminsi 15 itarashira.

Urukiko rwasuzumye ikibazo cyo kumenya niba Ndererimana Gédéon yaratinze kuregera gutesha agaciro cyamunara kubera ko
Bimenyimana avuga ko cyamunara yakozwe ku wa 26/05/2020, ikirego kigatangwa ku wa 25/05/2022, naho Ndererimana Gédéon
we akavuga ko atigeze amenyeshwa mbere iby’iyo cyamunara kuko yayimenye ku wa 10/05/2022 ubwo yohererezwaga raporo yayo kuri email.

Uhereye kuri uru rubanza urukiko rw’ikirenga rwahise rusobanura ko hadakwiye kubarwa iminsi 15 uhereye igihe cyamunara yabereye nk’uko itegeko ribivuga ahubwo ko “ Ikirego gisaba gutesha agaciro cyamunara gitangwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye umunsi nyir’umutungo wagurishijwe yamenyesherejweho raporo ya cyamunara.”

Bamwe mu baterejwe cyamunara n’abunganira abantu mu nkiko bavuga ko ingingo y’iri tegeko itari isobanutse kuko yazitiraga benshi mu gutanga ikirego gitesha agaciro cyamunara.

Kamana Jean Pierre, umwe mu baterejwe cyamunara agasahaka gutanga ikirego ariko akazitirwa n’iri tegeko ati: “ iriya gingo ntiyari isobanutse kuko hari igihe bateza umutungo mu cyamunara uhuriweho n’abantu benshi bose ntibabimenye, icyo gihe iyo iriya minsi 15 ishize biba birangiye  ntakindi wakora kandi utarigeze ubimenyeshwa.” Sibomana akomeza agira ati: “kuba rero Urukiko rw’ikirenga ruvuga ko ugomba guhabwa raporo ya cyamunara akaba aribwo utangira kubara iyo minsi noneho birasobanutse cyane.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwacanye umubano n’Ububiligi, Ububiligi bushinja u Rwanda kwanga ibiganiro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here