Guhera ku wa 15 Werurwe, abakoresha MTN Mobile Money n’abakoresha Airtel Mobile Money, bazatangira kohererezanya amafaranga buri wese akoresheje sosiyete y’itumanaho yari asanganywe.
The NewTimes ni yo yatangaje ko hari gahunda yo guhuza imikorere hagati y’izo serivisi zombi zitangwa n’ibigo bibiri by’itumanaho biri mu gihugu.
Ibiganiro byo guhuza imikorere bivugwa ko byagizwemo uruhare na R-Switch, ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubwo buryo bwombi buzatangizwa tariki 15 Werurwe, aho bizakuraho imbogamizi zabagaho aho kugira ngo umuntu yishyure akoresheje ikoranabuhanga rya telefoni, byamusabaga kuba n’uwo yoherereza amafaranga bakoresha umurongo w’itumanaho umwe.
Umuyobozi wa Airtel Money, Jean Claude Gaga, na we yemeje aya makuru y’uko ubwo buryo bw’imikoranire buteganyijwe.
Yasobanuye guhuza imikorere bizafasha mu gukemura ibibazo byari bibangamiye gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.
Gaga yavuze ko abakoresha izo serivisi zombi bazaba bafite uburenganzira bwo kohereza amafaranga ku murongo bashaka. Gusa ntiyavuze niba hari amafaranga ya serivisi aziyongera mu gukoresha iryo koranabuhanga.
Imibare igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yiyongereye ku kigero cya 450% akagera kuri miliyari ya 40 Frw.