Umunya Uganda Elizabeth Ibanda-Nahamya, uherutse gupfa yasimbujwe umunyamerika Margaret M. deGuzman mu nteko iburansiha umunyarwanda Kabuga Felecien ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuri uyu wa kabiri nibwo Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangaje ko Margaret M. de Guzman yinjiye mu nteko iburanisha Kabuga Felecien.
Margaret M. deGuzman yinjiye muri iyi nteko mu gihe yari asanzwe mu bacamanza b’ingoboka kuva urubanza rwa Kabuga Felecien rutangiye.
Elizabeth Ibanda-Nahamya yapfuye taliki ya 5 Mutarama, ntihatangajwe icyo yazize, yapfuye urubanza rwa Kabuga aribwo rugitangira kuburanishwa mu mizi kuko hari hacyumvwa abatangabuhamya bo kuruhande rw’ubushinjacyaha bashinja Kabuga.
Mu cyemezo cya Perezida w’inteko iburanisha, Umucamanza Iain Bonomy, kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, yabanje gushima umusanzu Elizabeth Ibanda-Nahamya yatanze mu butabera mpuzamahanga, no mu mirimo y’Urwego muri uru rubanza.
Yakomeje ati “Bijyanye n’uko amategeko agenga imiburanishirize ateganya ko urubanza ruhita rukomezanya n’umucamanza w’ingoboka agasimbura utagishoboye gukomeza imirimo, ku bw’iyo mpamvu, bijyanye n’ingingo ya 19 y’aya mategeko, urubanza rugomba gukomezanya n’Umucamanza Margaret M. deGuzman, agasimbura Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya.”
Kuva ku wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama kugera ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, ku mashami ya IRMCT i Lahe na Arusha hateganyijwe ibitabo abantu bashobora kwandikamo ubutumwa bw’akababaro kubw’urupfu rw’umucamanza Ibanda-Nahamya.
Bisabwe n’umuryango we, umurambo w’Umucamanza Ibanda-Nahamya uzashyirwa ku ishami rya IRMCT ry’i Haye, ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, hagati ya saa tanu na saa munani z’amanywa, kugira ngo asezerweho bwa nyuma.
Umuhango wo kumushyingura uzaba nyuma, mu gihugu akomokamo cya Uganda.
banda-Nahamya yabaye Umucamanza wa IRMCT muri Werurwe 2018, yari amaze igihe mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’igihe ari umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda.