Home Politike Umudepite wasinze bigatungura Perezida Kagame yeguye ku bushake bwe

Umudepite wasinze bigatungura Perezida Kagame yeguye ku bushake bwe

0

Depite Mbonimana Gamariel, w’imyaka 42, niwe wavuzweho ubusinzi bukabije mu mpera z’icyumweru gishize, uyu mudepiteya yamaze kwegura mu nteko ishingamategeko ndetse n’umutwe wa politiki akomokamo wa PL ukaba uri bumusimbuze.

Ubwo Perezida Kagame yasozaga umwiherero wa 15 wa Unity Club, intwararumuli, yavuze inkuru yasomye muri raporo ya polisi y’Igihugu yamutunguye y’umudepite umaze gufatwa inshuro esheshatu atwaye imodoka yasinze bakamureka agakomeza agatwara kubera ubudahangarwa ahabwa n’amategeko.

Perezida Kagame yamugiriye ibanga yanga kuvuga umwirondoro we avuga ko azamenyekana nyuma, mu gitondo cyo kuri uyu wambere nibwo bimenyekanye ko uwo mudepite ari Mbonimana Gamariel.

Amakuru y’iyegura rya depite Mbonimana Gamariel, yemejwe na visi perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Mussa Fazil Harerimana, wavuze ko ibaruwa y’ubwegure bwe yamaze kugera mu biro by’inteko kandi ko yeguye ku mpamvu z’ubushake bwe.

Mbonimana Gamariel wo mu ishyakariharanira kwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) bigaragara ko nta yindi myanya ikomeye muri politiki yigeze abamo kuko mbere y’uko yinjira mu nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite muri 2018, yari umwarimu muri kaminuza ya Kigali ( Univesrity of Kigali) na Mount Kenya University.

Usibye kwigisha amashuri yo mu Rwanda Mbonimana Gamariel ni inzobere mu burezi kuko yanayoboye amwe mu mashami yo muri kaminuza ya Mahatma Gandhi ishami ryayo ryo mu Rwanda.

Mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Mbonimana Gamariel yabaruzwaga muri komisyo y’urubyiruko ubumenyi n’ikoranabuhanga. yabaga kandi mu ishyirahamwe ry’abadepite bo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Francophonie).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Umudepite amaze gufatwa inshuro esheshatu atwaye imodoka yanyoye ibisindisha
Next articleSobanukirwa imbabazi Perezida wa Repubulika aha imfungwa n’abagororwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here