Ku munsi w’agatandatu w’urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma uri kuburanishirizwa mu rubanza rwa rubanda i Paris ku ruhare yagize buri Jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje kuri uyu wa gatatu humvwa umutangabuhamya w’umugore bakoranaga muri Jandarumori i Nyanza.
Uyu mugore watanze ubuhamya bwe ari mu rukiko avuga ko yakoraga mu biro bya Jandarumori i Nyanza nk’umunyamabanga wa Komando wayobaraga Jandarumori i Nyanza. Bitandukanye n’umutangabuhamya w’ejo hashize watanze ubuhamaya bwe yifashishijwe ikoranabuhanga kuko afungiwe i Kigali. Uyu mugore we yari mu rukiko kandi akaba yaranarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yatangiye avuga uburyo abatutsi babanaga muri Jandarumori batotezwaga anagaruka ku mateka ye ubwo yigeze gishinjwa na Hategekimana Philippe ‘ Biguma’ gukuramo inda kandi amubeshyera. Uyu mutangabuhamya avuga ko ibi byose byakozwe mu rwego rwo kumutoteza kuko byagombaga kumwirukanisha mu kazi akanafungwa imyaka 25 n’ubwo kwa muganga basanze arengana.
Mu gusobanurira umucamanza uko byagenze yagize ati: “Hari mu 1993. Hategekimana yantegetse gukuramo imyenda y’akazi n’ambara isanzwe. Yazanye umupolisi umperekeza ku kigo nderabuzima kugira ngo barebe niba ntarakuyemo inda. iki cyari ikirego cy’igihimbano cyahimbwe bagamije kunkoza isonzi gusa kubera ko nari umututsi. ”
Uyu mutangabuhamya yabajijwe ibyo yavuze mu iperereza byo kuba Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ariwe wayoboraga bariyere mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, asubiza ko ari byo ariwe wari uzishinzwe kuko ari we wakoraga urutonde rw’uko abajandarume busimburanaga kuri bariyere. Uyu mugore wahoze ari umujandarume akomeza avuga ko mu gihe cya Jenoside izi bariyere zahinduriwe inshingano zikora akazi ko kwica no guhiga abatutsi bitanduknaye n’inshingano zari zifite mbere zo kurinda abaturage kandi nabwo abazijyagaho ni Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wari ubashinzwe.
Hategekimana Philippe ‘Biguma’ kuva urubanza rwatangira taliki ya 10 Gicurasi yitabira iburanisha n’ubwo ataratangira kwisobanura. Gusa aburana ahakana ibyo aregwa byose.
Abatangabuhamya bazi Hategekimana Philippe ‘Biguma’ nibo bakomeje kumvwa n’urukiko bavuga ibikorwa bye mbere no muri Jenoside yakorewe abatutsi. muri uru rubanza biteganyijwe ko hazumvwa batangabuhamya arenga 90.