Mironko Francois Xavier, wakatiwe n’urukiko rw’Ikirenga gufungwa imyaka ibiri irimo umwaka n’amezi icyenda isubitswe afite iminsi itanu (5) yo kujuririra iki cyemezo n’ubwo azabikora afunzwe.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Gashyantare, nibwo urukiko rw’Ikirenga rwahamije Mirinko icyaha cyo gusebya no gutesha agaciro urukiko ubwo yavugaga ko rurimo kumurenganya ruhita rutegeka ko ahita afatwa agafungwa igihe cy’amezi atatu.
Mu gukatira Mironko iki gifungo urukiko rw’ikirenga rwifashishije ingingo ya 260 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Umucamanza kandi yakatiye Mironko yifashishije ingingo ya 81 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
Iri tegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ni naryo riha Mironko Francois Xavier, uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu gihe cy’iminsi itanu. Iri tegeko rivuga ko iki cyemezo kijuririrwa inshuro imwe gusa.
Ingingo ya 82 y’iri tegeko niyo iteganya uburyo uwahamijwe icyaha cyo guhungabanya umutekano mu rukiko ajuriramo.
Ingingo ya 82 igira iti: “Iyo uwahungabanyije umutekano ahawe igihano cy’igifungo kivugwa mu ngingo ya 81 y’iri tegeko, ashobora kujuririra urukiko rwisumbuyeho mu gihe kitarenze iminsi itanu (5). Iyo inyandiko y’ubujurire igeze mu rukiko, Urukiko rwajuririwe rutumiza kopi y’inyandikomvugo y’iburanisha ry’urubanza rwakorewemo intugunda na kopi y’urubanza rwafunze uwo wajuriye. Dosiye yose yohererezwa Ubushinjacyaha kugira ngo bwitegure kuzaza kuyiburana. Ubushinjacyaha, buhereye kuri dosiye bwashyikirijwe, bushobora gukora iperereza ryuzuza ibiyikubiyemo. Muri urwo rubanza rw’ubujurire, hatumizwamo uwajuriye, ubushinjacyaha n’abatangabuhamya iyo bakenewe. Urwo rubanza rucibwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe iburanisha ryarwo ryarangiriye kandi ntirushobora kongera kujuririrwa.”
Umwe mu banyamategego utashatse kugaragaza umwirondoro we avuga ko Mironko mu gihe yaba yifuje kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’Ikirenga ari narwo yajuririra “ kuko ntabwo yajuririra mu rukiko ruri mu nsi y’urwamufatiye icyemezo.”
Umuryango wa Mironko n’abamwunganira ntibaragira icyo batangaza ku bijyanye no kujurira icyemezo cy’urukiko Rukuru.
Icyaha cyo kubuza umutekano mu rukiko gisanzwe gihanwa mu mategeko atandukanye y’u Rwanda ariko ntigikunze kugaragara cyane mu byaha bihanirwa mu Rwanda.