Home Ubutabera Umuherwe Mironko arafunzwe

Umuherwe Mironko arafunzwe

0

Mironko Francois Xavier, usanzwe ari umushoramari mu nganda yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga gufungwa imyaka ibiri ariko agasubikirwa umwaka umwe n’amezi icyenda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka urukiko.

Iki cyaha yagihamijwe kuri uyu wa 22 Gahyantare n’urukiko ruhita runamukatira gufungwa amezi atatu. iki cyaha gikomoka ku kuba Mironko yarandikiye urukiko rw’ikirenga arumenyesha ko ibyemezo yafatiwe n’inteko iburanisha mu rubanza yaburanaga byabaga bibogamye, ibi kandi yanabisubiyemo kuri uyu wa gatatu ubwo yari yagarutse kuburana bikanavugwa ko hari ibyemezo by’urukiko yanze gushyira mu bikorwa.

Amakuru y’abegereye Mikonko avuga ko urukiko rwahise rutangira kwiga ku magambo ya Mironko bareba niba atagize icyaha cyo gutuka urukiko mu gihe cy’iburanisha.

Aba begereye Mironko bavuga ko amagambo ashinjwa ari ayo yavuze mu iburanisha ryabanje yongera no kuyasubiramo mu iburanisha ry’uyu munsi aho avuga ko arenganywa n’urukiko kuko abona urukiko rufata ibyemezo bibogamye nk’uko rumaze iminsi rubikora. Aya magambo ngo urukiko rwayafashe nk’arwandagaza anarutesha agaciro mu gihe cy’iburanisha

Agaka ka gatatu k’ingingo ya 260 mu itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange kavuga ko “Iyo gutukana cyangwa gusagarira bikozwe mu gihe cy’iburanisha, ibihano biba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko itarenze imyaka itatu (3).”

Abo mu muryango wa Mironko n’inshuti ze batunguwe n’iki cyemezo cy’urukiko bavuga ko batunguwe no kuba iki ari icyaha kuko we yavuze ibi asa n’ushaka kurenganurwa ari nabyo byari byatumye agana inkiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGereza ya Arusha yafungirwagamo Abanyarwanda bakoze Jenoside igiye gufungwa
Next articleUrukiko rwategetse ko Kayumba Chrisopher afungurwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here