Kuri wa 03 Nziri 2018 umuyobozi akaba n’Umunyamakuru w’Ikinyamakuru iRwanda24 gikorera kuri murandasi mu Rwanda yahunze igihugu.
Ikinyamakuru Intego cyavuganye na Murinzi niba koko yahunze maze yemeza ko yahunze ari ku mugabane w’uburayi aho asaba ubuhungiro gusa yanga kudutangariza aho aherereye nyirizina.
Abajijwe icyatumye ahunga akaba yavuze ko yahunze kubera inkuru yakoze hanyuma amenya umugambi ko ashobora kugirirwa nabi ahitamo guhungisha amagara ye.
Ikinyamakuru Intego cyagerageje kumubaza iyo nkuru avuga yatumye ubuzima bwe bushobora kujya mukaga avuga ko ejo azaduha amakuru ahagije.
Murinzi akaba yagize ati “Ntabwo ndatuza kuburyo navuga byose ariko mbirimo nimara kubona ituze nzabaha amakuru yose”.Ikinyamakuru Intambwe cyashatse kubaza Perezida w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) Mugisha Emmanuel niba yaba yamenye amakuru y’ihunga rya Murinzi Eric ariko ntibyadukundiye .