Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyana nka Castar akaba na visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), azagezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021 kugira ngo atangire yiregure ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano.
Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.
Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.
Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku wa 19 Nzeri, ahagana saa saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Minisiteri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.
Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yigeze kuba umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.