Mu kiganiro yahaye Intego, umunyamakuru wamenyekanye ku maradiyo atandukanye Muragijemariya Juventine, yavuze ko n’ubwo ari kwiyamamaza ku mwanya w’ubjyanama mu Karere ka Rulindo, adashishikajwe no kuba mu myanya y’ubuyobozi nka Meya, ahubwo ashishikajwe cyane n’iterambere nko gushakira abagore bo muri ako Karere amahugurwa azabafasha gukora imishinga bakamenya uko bakorera amafaranga bakiteza imbere.
Uyu munyamakuru anafite gahunda yo kugira inama abayobozi ku bijyanye n’inyungo zo gukorana n’itangazamakuru bamenyekanisha iterambere ryabo, ariko anibanda ku itegeko ryo gutanga amakuru ku bayifuza bose.
Intego: Umwirondoro wawe
MJ: Nitwa Juventine MURAGIJEMARIYA, mvuka mu karere ka Rulindo, umurenge wa Ngoma, nubakanye na Fofane Habiyambere dufitanye umwana umwe.
Nize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo muri kaminuza ya UTAB i Byumba
Intego: Ibyo usanzwe ukora
MJ: Ubusanzwe nkora umwuga w’itangazamakuru, maze imyaka isaga 8 nkora aka kazi nakoze ku bitangazamakuru bitandukanye
Intego: Ibyo usanzwe ukora ubihuza ute na politiki?
MJ: Ibyo nsanzwe nkora mbihuza na politiki kuko akenshi inkuru nkora zibanda kubuvugizi bwa rubanda ndetse no kwigisha abaturage cyane ko biri munshingano z’itangazamakuru, numva rero bihura
Intego: Wasezeye akazi mbere yo kubijyamo?
MJ: Oya akazi ntabwo nagasezeye cyaneko mumabwiriza yatanzwe na komisiyo y’amatora bitarimo
Intego: Imigabo n’imigambi yawe (big lines)
MJ: Imigabo n’imigambi, numva nzaharanira ko umuturage agira uruhare mubimukorerwa, guharanira ko umugore ijwi rye ryumvikana aha ndavuga kuba yagira uruhare mu iterambere agize mo uruhare we ubwe nta tegereze gusaba umugabo, ibyo rero yabigeraho abonye ibyo akora, nko gukorana n’ibigo by’imari, kumenya kuba mubimina ariko akamenya no gucunga ayo mafaranga yabonye.
Ikindi numva nzitaho ni ugushishikariza abana kujya kwiga cyane ko burya abana benshi bakora imirimo itandukanye muri Kigali baba ari abanyarulindo, bishingira kuba ari Akarere kari hafi ya Kigali kandi kadakize, abana bagahita mo kujya i kigali gukorera amafaranga aho kujya kwiga.
Intego:Hari ibyo unenga bitakorwaga neza?
MJ: Oya ntabyo
Intego: Niba bihari urateganya kubihindura ute?
MJ: Kuba ntabyo numva nta n’ibihinduka
Intego: Nk’umuntu wabaye mu itangazamakuru, wumva hari icyo uzafasha mu bijyanye no kubahiriza itegeko rigena imitangire y’amakuru? Access to information law?
MJ: Yego. ndamutse mbaye muri njyanama y’Akarere ka Rulindo nashishikariza abayobozi gutanga amakuru, nkababwira ko kuba umunyakuru cyangwa umuturage yashaka amakuru atari icyaha ahubwo ari inshingano z’abayobozi gusobanura ibyo bakora.
Intego: Urateganya kugarukira gusa ku mwanya w’ubujyanama cg wahatanira n’umwanya wa Meya?
MJ: Numva naba muri njyanama gusa
Intego: Hari uwaba yarakugiriye inama yo kwiyamamaza?
MJ: Ntawe
Intego: Muri ntero (Slogan) yawe kuki wibanda ko abagore bakirigita ifaranga uzabafasha ute?
MJ: Nibo nibandaho kuko ari bamwe mu bigaragara ko basigaye inyuma mu kubona amafaranga, uko natuma bakirigita ifaranga rero ni ukubahuza n’imiryango itari iya leta kuburyo bahugurwa, bakamenya uko bakorana na banki ndetse bakamenya n’uko banayacunga, biciye mu mishinga mito nk’ubucuruzi ndetse n’ibimina.
Intego: urateganya kwiyamamaza ukoresheje ubuhe buryo:
MJ: ndi gukoresha imbuga nkoranyambaga, nzaniyamamaza imbere y’inteko itora ndetse no mu itangazamakuru ryigenga nk’uko bisabwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.
Intego: Gira ubutumwa utanga ku nteko itora ariko bunagenewe abanyarwanda bose
MJ: Ubutumwa natanga ni ukubasaba kuntora tugafatanya kuzamura Akarere ka Rulindo mu iterambere bagizemo uruhare ubwabo.
Bwa mbere mu mateka, abanyamakuru bagaragaje inyota yo kujya muri njyanama z’Uturere mu buryo butigeze bubaho mu matora yabanje.
Imyanya y’abajyanama ihatanirwa ni 459 yo mu turere 27, nyamara abakandida bari guhatanira iyo myanya barenga 1460.