Home Uncategorized Agahinda k’abafite ubumuga bw’uruhu bafatwa ku ngufu bagatangwamo n’ibitambo

Agahinda k’abafite ubumuga bw’uruhu bafatwa ku ngufu bagatangwamo n’ibitambo

0

Bamwe mu banyarwandakazi bafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakiyongeraho no kubatangamo ibitambo mu bapfumu n’abafite iyo myizerere.

N’ubwo ibyo gukoresha bimwe mu bice by’imibiri y’abafite ubumuga mu mihango ya gipfumu bivugwa cyane mu bihugu byo mu Karere n’abafite ubu bumuga bo mu Rwanda bavuga ko bibaho.

Usibye ibi hari n’ababasambanya cyangwa babafata ku ngufu baziko bibatera amahirwe cyangwa bikabakiza indwara zidakira nka Sida n’izindi.

“ Nyababyeyi yanjye bayikuyemo, ubu sinshobora kubyara kandi byakozwe n’abantu ku bushake bwabo.” Usibye uyu wakuwemo nyababyeyi hari n’abandi bavuga ko bahohoterwa bigambiriwe kubera impamvu za gipfumu.

“Benshi baza kudusaba ko tubyarana bavuga ko tubatera amahirwe nta kindi bitwaje, gusa igitangaje bavuga ko dutera amahirwe ariko bakongeraho ko dutera n’umwaku.”

Undi nawe avuga ihohoterwa yakorewe agira ati: “ Nagiye gusura musaza wanjye udafite ubumuga bw’uruhu ntungurwa n’uko umusore babanaga yihutiye kumfata kungufu na musaza wanjye ntiyagira icyo abikoraho.”

Usibye abakobwa n’abagore bafatwa ku ngufu n’abana bato barasambanywa nkuko byemezwa n’umugore udafite ubumuga bw’uruhu wabyaye umwana ufite ubwo bumuga.

“ Njye umwana wanjye utaruzuza n’imyaka 5 yafatwaga ku ngufu n’umuturanyi wari uzi ko nibasambana azamuvura indwara zidakira yari arwaye (Sida). Uyu mubyeyi akomeza agira ati:

“ Aho mbimenyeye nashatse kubiganiriza umugabo wanjye mubwira ibibazo umwana wacu afite byo gusambanywa anyuka inabi ambwira ko uwo atari umwana ari igituro ko ntawakwifuza kumusambanya kuko atari umuntu.”

Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bw’uruhu (Organization for integration and promotion  of people with Albinism) OIPPA, uvuga ko iri hohoterwa riteza ubukene mu miryango y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Nicodeme Hakizimana, umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa OIPPA ati: “  Usibye kuba ari ibyaha bakorerwa iri hohoterwa rinabateza ubukene bukomeye kuko umuntu ufite ubumuga uba iwabo kuhabyarira 3 afahswe ku ngufu n’uwo babyaranya nta kintu amufasha biba ari ikibazo ku muryango abamo no ku gihugu.”

Hakizimana akomeza agira ati: “ Twe dusaba umuryango Nyarwanda kumva ko umuntu ufute ubumuga bw’uruhu ari umuntu nk’abandi ko kuryamana nawe nta kindi bitanga ntibitera amahirwe ahubwo kuryamana nawe atabishaka cyangwa atarageza igihe ni ukumuhohotera.”

“ Ikindi dusaba ni ukwitinyuka kw’abafite ubumuga bw’uruhu, no gusaba inzego zibanze kubitaho nazo zikareka kubahohotera kuko iyo babagannye nabo barabahohotera/. Dusaba leta gukora ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu no kubatinyura kwisanzura mu muryango Nyarwanda.”

Umuryango OIPPA, wavutse mu mwaka w’ 2013 uje guranira inyungu z’abafite ubuuga bw;uruhu nyuma y’uko hari hashize igihe hasohotse itegeko rirengera abafite ubumuga mu Rwanda ariko mu byiciro by’ubumuga iri tegeko rygaragazaga iki cyiciro kikaba kitaragaragaragamo.

Ubumuga bw’uruhu buterwa n’iki

Ubumug BW’uruhu buterwa n’ihindagurika ry’uturemagingo fatizo (gene) dutuma tumwe mu turemangingo tugize uruhu (melanine) tudakorwa cyangwa tukaba duke mu mubiri kandi iyo melanine zidakozwe nk’uko bisanzwe bigaragarira mu bimenyetso bitatu aribyo biranga abafite ubumuga bw’uruhu.

Kugirango umwana ufite ubumuga bw’uruhu avuke bisaba ko ababyeyi be bombi baba bafite iki kibazo cya Melanine bakanatanga uturemangingo dutera ubumuga bw’uruhu mu isamwa ry’uwo mwana.

Mu binyabuzima umuntu ashobora kuba afite utunyangingo dutera ubumuga bw’uruhu ariko agaragara nk’udafite ubumuga bw’uruhu. Iyo abantu babiri babyaranye bafite utu turemangingo tutagaragara babyara abana bafite ubumuga bw’uruhu n’abatabufite. Ibi kandi bishobora kuba ku muntu ufite ubumuga bw’uruhu washakanye n’utabufite nabo bakabyara abana bafite ubu bumuga n’abatabufite/ ibi ariko ntibishobora kuba ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu bombi bashakanye kuko abana babo bose bagomba kuba bafite ubu bumuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCongo Kinshasa igiye kwemezwa nk’umunyamuryango wa EAC
Next articleUmunyamakuru Juventine arashaka kujya inama ntashaka kuyobora
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here