Umuryango wa Paul Rusesabagina watangaje ko wamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika urega Leta y’u Rwanda uyisaba indishyi ya miliyoni 400 z’amadolari kubera gufunga Paul Rusesabagina
Kuri ubu Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko zo mu Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.
Kopi y’urubanza yerekana ko yashyikirijwe urukiko rwa Washington DC ku ya 22 Gashyantare. Bimenyeshwa guverinoma y’u Rwanda ku ya 8 Werurwe.
Ku wa gatatu, umuryango wa Rusesabagina n’abavoka bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru i Washington kugira ngo batangaze ibisobanuro birambuye kuri uru rubanza rusaba nibura miliyoni 400 z’amadorari (miliyari 400 FR) y’indishyi leta y’u Rwanda. Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri uru rubanza bivugwa ko yarezwemo.
Uru rubanza rwo muri Amerika ruregwamo guverinoma y’u Rwanda, na bamwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda.
Perezida Kagame aherutse gutangaza ko hari umuyobozi w’Igihugu gikomeye wamusabye gufungura Paul Rusesabagina ariko nti byakunda kuko hagomba kubahirizwa icyemezo cy’urukiko.
Ibyaha Rusesabagina yahamijwe byakozwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 bikorwa n’umutwe w’iterabwoba wakoreye ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda birimo kwica no gutwika.