Mu gihugu cya Kenya Senateri James Orengo yasabye Perezida wa Kenya, Uhuru kenyatta gusesa guverinoma agakora amavugurura agamije gusubiza ibintu ku murongo mu rwego rwo kugira ngo akomeze kurinda izina rye.
James Orengo umusenateri uhagarariye agace ka Siaya muri Sena ya Kenya yasabye Perezida Kenyatta gusesa Guverinoma ngo kuko kuri we abona igizwe n’abantu bameze nk’abakinnyi b’amakipe abiri atandukanye bityo bakaba bamukereza mu kugera kuri gahunda yasezeranyije abaturage cyane ko ari muri manda ye ya nyuma.
Uyu musenateri wo muri iki gihugu James Orengo yavuze ko abagize guverinoma ya Kenya bakora nk’abasoma amabwiriza abagenga ahantu hatandukanye kandi ko bidindiza imikorere mu gihugu.
Yavuze ko muri Guverinoma ya Uhuru bisa nk’aho harimo abakinnyi baturuka mu makipe atandukanye bigatuma guverinoma idakora neza, ngo niyo mpamvu akwiriye gutangira kuvugurura abayigize kugira ngo agere ku ntego ze.
Nubwo byakwirakwiye mu itangazamakuru ryo mu karere, kugeza ubu Perezida Kenyatta uzasoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu 2022 ntaragira icyo atangaza ku gitekerezo cy’uyu musenateri.
James Orengo, umusenateri wa CORD no mu 2016 yavuze ko nta matora yizewe yashoboraga gutegurwa na komisiyo y’amatora yari iriho ayisabira guseswa.
Mporebuke Noel