Home Politike Umuvunyi mukuru n’abamwungirije bagaragarije sena imitungo yabo

Umuvunyi mukuru n’abamwungirije bagaragarije sena imitungo yabo

0

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine n’abamwungirije, bamurikiye Biro ya Sena y’u Rwanda, impapuro zigaragaza umutungo wabo nk’uko biteganywa n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Nirere Madeleine umuvunyi mukuru ari kumwe na Mukama Abbas na Yankulije Odette bamwungirije bamurikiye Sena inyandiko z’imenyekanisha mutungo zabo n’iz’abakozi b’Urwego rw’Umuvuny nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 80 y’itegeko ngenga rigenga imikorere ya Sena, iteganya ko mu kugenzura imitungo nyakuri y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, hagaragazwa imitungo yabo, Biro ya Sena ikagenzura ukuri ku nyandiko yatanzwe n’aho umutungo waturutse.

Umutungo umenyekanishwa n’uri imbere mu gihugu no mu mahanga.

Iri tegeko ryagiyeyo rigamije kurwanya ko hagira abakozi bigwizaho imitungo, bagakenesha leta kandi aribo bakwiriye kugenzura ko umutungo wayo ukoreshwa mu nyungu rusange.

Hari ubwo bamwe bahitamo kutagaragaza imitungo imwe n’imwe, bakayandika ku bandi. Kuri bene abo, iyo bigaragaye, bashobora gufungwa nibura imyaka itanu.

Mu 2020 abayobozi n’abakozi ba Leta mu bice bitandukanye barebwa n’itegeko ryo kumenyekanisha imitungo yabo bageraga ku 13 000. Byageze muri Kamena ababikoze ari 11 000.

Umukozi wa Leta utegetswe kumenyekanisha umutungo we, amenyesha Urwego rw’Umuvunyi umutungo afite mu gihugu no hanze yacyo bitarenze tariki ya 30 Kamena buri mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCanada: Ubushyuhe bwarenze 46.6C, abantu babuze aho bahungira
Next articleUganda: Umumotari n’umuvuzi gakondo nibo bashinjwa kurasa minisitiri Wamala
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here