
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Uwituze Solange yasabye abanyeshuri biga mu bigo 25 biri guterwaho ibiti mu Karere ka Nyagatare kuzabirinda, bikazakura neza.
Uwituze yibukije abana ko nibagira umuco wo gutera no kwita ku biti bizabagirira akamaro nibakura, bagatangira kubikenera mu bwubatsi, ububaji kandi abasaba kuzakundisha ababyeyi babo gutera ibiti.
Muri Nyagatare, guhera ku italiki 29, Ukwakira, 2026 hatangiye guterwa ibiti k’ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo iz’ibanze n’izishinzwe- by’umwihariko- kwita ku bidukikije.
Ni ibiti byera imbuto, bizaterwa mu mashuri, abayayobora, abayigamo n’abayigamo bagasabwa kuzabibungabunga.
Kuri uyu wa Gatanu italiki 30, Ukwakira, 2026 nibwo u Rwanda ruri bwizihize umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, ariko ku rwego rw’isi ukaba wizirizwa ku italiki 16 z’uko kwezi.
U Rwanda rurabyizihiriza muri Gatsibo.
Igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi
Dr Uwituze Solange yabwiye abana ati: “Gutera ibiti ni gahunda y’ingenzi mu mibereho yacu kandi tugomba kubitera kandi tukazakurikirana ko bikura. Uyu munsi turi gutera ibiti by’imbuto ku mashuri kandi duhaye abana umukoro wo kuzakurikirana ko bizakura neza.”
Yabasabye kandi ko bafasha mu kongera umubare w’ibiti biterwa mu miryango yabo.
Mu mashuri 25 yo hirya no hino muri Nyagatare, hazaterwa ibiti 10,000.
Umunyeshuri wari wazanye na bagenzi be ngo batere biriya biti mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyarupfubire witwa Kirabo Justine yagize ati: “Twishimiye ko abayobozi badufashije gutera ibiti by’imbuto kandi tukongera gusobanurirwa akamaro kabyo. Hari ibyo twari dusanzwe tuzi ariko hari n’ibindi twabwiwe. Ibiti duteye tubitegerejeho kudufasha kugaragaza isura nziza y’ ishuri ryacu.”
Yizeye ko nibyera, we na bagenzi be bazaba biga muri icyo kigo bazagaburirwa ku mbuto zabyo, bikongera ubwiza bw’ifunguro ryabo.
Mugabo Héritier na we yagize ati: “Nejejwe n’ibiti twateye ndetse ndasezeranya ko nzagira uruhare mu kubyitaho. Tuzakomereza gutera ibiti by’imbuto n’iwacu.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir yavuze ko uyu muryango uzakomeza gufasha mu bikorwa nk’ibi hagamijwe kugeza ku baturage amafunguro yuzuye.
Ati: “Dufite ishyaka ryo kubafasha muri uru rugendo kandi tubagezaho imbuto ziterwa ndetse turabizeza ko tuzakurikirana ko zikura. Ni byiza ko abari kubitera bakiri abana kandi twizeye ko bazakomeza kubirinda mu gihe bazaba bakuze. Kubikora bakiri bato bizatuma bumva ko kubirinda ari inshingano zabo.”
Iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto birakomereza no mu yandi mashuri 24 yo muri aka Karere ka Nyagatare.
Uretse iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto bigera ku bihumbi 10 hanatangirijwe gahunda yo gutera ubwatsi bugaburirwa amatungo hagamijwe kongera umukamo w’amata.












