Home Ubutabera Umuyobozi wa RGB wahimbye icyangombwa cya Minisitiri w’intebe yakatiwe

Umuyobozi wa RGB wahimbye icyangombwa cya Minisitiri w’intebe yakatiwe

0
Nibishaka Emmanuel wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije muri RGB ari kuburana icyaha cy'uburiganya n'inyandiko mpimbano

Umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Emmanuel Nibishaka, yakatiwe gufungwa imyaka 5 anacibwa ihazabu ingana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku wa 14 Ukuboza, umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko Nibishaka azafungwa kimwe cya kabiri cy’igifungo cye mu gihe ikindi gice gisubitswe. Hemejwe kandi ko asubiza abamuhaye abo yatse amafaranga mu buryo  bw’uburiganye kandi akishyura ibyangiritse.

Umucamanza yavuze ko iki cyemezo kije nyuma y’uko urukiko rusuzumye ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse no kuba Nibishaka yaraburanye yemera ibyaha yaregagwa nyuma yo gufatwa.

Mu iburanisha  byabaye ku ya 6 Ukuboza, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha Charles Kayove, bwavuze ko umwaka ushize, mu bihe bitandukanye Nibishaka yakusanyije amafarannga y’u Rwanda arenga miliyoni 24, mu bantu yizezaga gushakira ibyangombwa bibajyana muri Leta zunze ubumwe za Amerika ababeshya.

Byongeye kandi, yahaga abantu ubutumire bw’ubuhimbano bubatumira mu nama muri leta zunze ubumwe za Amerika. Ibi yabikoraga hifashishijwe imeli yabaga yahimbye.

Nibihska akandi yahimbye uruhushya rwa minisitiri w’intebe rumusohora mu gihugu nyuma yo kumenya ko ubushinjacyaha buri kumushakisha kubera ubu buriganya yakoreraga abantu batandukanye.

Ubusanzwe, abakozi bakuru ba leta basabwa gusaba uruhushya ibiro bya minisitiri w’intebe mbere yo kuva mu gihugu.

Ku rundi ruhande, Nibishaka yemeye ibyo aregwa byose, asaba imbabazi, anasaba guhabw aigihano gisubitse kugira ngo abone uko yishyura abo yambuye.

Dukurikije amategeko, Nibishaka afite iminsi 30 yo kujurira, mu gihe ashaka gutambamira icyemezo cy’urukiko. Ni nako bigenda mubushinjacyaha, mu gihe butanyuzwen’umwanzuro w’urukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBosco Ntaganda yagiye kurangiriza igifungo cye mu Bubiligi
Next articleNgororero: Gerenade yishe umwana ikomeretsa undi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here