Home Politike Umuyobozi wo muri RGB yahimbye icyangombwa cya Minisitiri w’Intebe

Umuyobozi wo muri RGB yahimbye icyangombwa cya Minisitiri w’Intebe

0
Nibishaka Emmanuel wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije muri RGB ari kuburana icyaha cy'uburiganya n'inyandiko mpimbano

Ubushinjacyaha bwasabiye Nibishaka Emmanuel, wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu y’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumushinja ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa kabiri nibwo urubazna rwa Nibishaka Emmanuel rwatangiye kuburanishwa mu mizi, ubushinjacyaha bukuriwe na Charles Kayove  nibwo bwamushinjije mu rukiko bunamusabira ibihano.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nibishaka Emmanuel mu bihe bitandukanye yakiriye amafaranga arenga miliyoni 24 y’abantu yatekeraga imitwe abizeza kuzababonera ibyangombwa bibajyana muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nibishaka kandi yahimbaga ubutumire butumira aba bantu muri Amerika ari nako ahimba e mail zibyemeza.

Uyu wahoze mu buyobozi bukuru bwa RGB kandi yahimbye ibyangombwa byagombaga kumusohora mu Gihugu nyuma yaho yari amenyeko atangiye gukurikiranwaho ibi byaha.

Ubusanzwe abayobozi bakuru bashaka gusohoka igihugu basaba uruhushya minsitiri w’Intebe, uyu rero yabonye bidashoboka afata uruhushya yigeze guhabwa mu bihe byashize ahindura amataliki naho yagiye icyo gihe kugirango bimufashe kujye muri Kenya ahunge ubutabera.

Kayove ukuriye ubushinjacyaha bushinja Nibishaka asoza kumushina asaba urukiko kumuhamya ibi byaha rukamukatira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu. Ubushinjacyaha buvuga ko bumusabiye ibihano bito kuko yorohereje inzego z’ubutabera kuva yafatwa.

Nibishaka uburana yemera ibyaha avuga ko ataje mu rukiko kuburana ko ahubwo yaje gusaba imbabazo no gusuba urukiko ko rwamusubikira ibihano  mu gihe rwaba rumuhamije ibyaha.

Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa taliki 14 Ukuboza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyagatare: Ubuyobozi bwahimbye Akagari katabaho kayobya abaturage
Next articleM23 yemeye kurekura uduce twose yafashe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here