Home Amakuru M23 yemeye kurekura uduce twose yafashe

M23 yemeye kurekura uduce twose yafashe

0

Umutwe wa M23 wemeje ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukava mu duce umaze kwigarurira, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola, nubwo utayitumiwemo.

Ni itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, mu gihe ukomeje gushyirwaho igitutu nyuma y’imirwano yabereye i Kishishe ku wa 29 Ugushyingo, hakabamo ubwicanyi ukomeje gushijwa na Leta ya Congo, bwatumye inatangaza icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu.

Ni imirwano Minisitiri ushinzwe inganda muri RDC, Julien Paluku wanabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko hapfiriyemo abantu bagera muri 300.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ishingiye ku nama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere ku wa 23 Ugushyingo 2022, uyu mutwe wemeye gukomeza guhagarika imirwano.

Wakomeje uti “Bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, M23 yemeye guhagarika imirwano no gusubira inyuma, nubwo itari ihagarariwe muri iyo nama. M23 ishyigikiye gahunda y’akarere igamije kuzana amahoro arambye muri RDC.”

“Umutwe wa M23 urasaba inama n’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’ubugenzuzi, haganirwa uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse wongeye gusaba inama n’umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo n’umufasha mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, ku bibazo biwuhangayikishije.”

M23 ivuga ko yiteguye kuganira na Leta ya Congo mu rwego rwo gushakira amahoro arambye iki gihugu n’ubwo Leta ya Congo yo ikunze kugaragaza ko nta gahunda yo kuganira n’umutwe wa M23 ifite.

Uyu mutwe wemeye kurekura uduce yafashe no gusubira mu birindiro byayo byambere nyuma y’uko leta ya Congo iyishinje kwica abaturage mu gace ka Kishishi ibintu M23 ihakana ivuga ko ari abarwanyi yishe atari abaturage.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wo muri RGB yahimbye icyangombwa cya Minisitiri w’Intebe
Next articleUndi mukinnyi wa APR FC afunzwe azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha  

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here