Home Ubutabera Umwanzuro w’Inkiko Gacaca wabaye inzitizi mu rubanza rwa Micomyiza ushinjwa Jenoside

Umwanzuro w’Inkiko Gacaca wabaye inzitizi mu rubanza rwa Micomyiza ushinjwa Jenoside

0
Micomyiza Jean Paul yitabye urukiko bwambere kuva ayoherejwe na Suwede mu Rwanda

Micomyiza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe imbere y’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera mu i Nyanza bwa mbere nyuma yo koherezwa mu Rwanda n’igihugu cya Swede umwaka ushize.

Iburanisha ry’uyu munsi ryibanze ku mbogamizi zatanzwe na Me Rwigema Vicent wunganira Micomyiza.

Bimwe mu byo yasabye harimo ko uwo yunganira yakatiwe igihano cya burundu n’inkiko gacaca ahantu hatandukanye mu mwaka wa 2008 ndetse na 2009 muri imwe mu mirenge igize umujyi wa Huye.

Ibyo bigaragazwa n’inyandiko ziri muri dosiye ye yavuze ko zatanzwe n’iyari komisiyo yo kurwanya jenoside CNLG, agasaba ko urukiko rwabanza gukuraho ibyemezo bya gacaca mbere y’uko urubanza rukomeza mu mizi nk’uko itegeko ribitegeka.

Ni imanza za gacaca zaciwe uregwa adahari kuko yabaga mu gihugu cya Swede.

Ibindi yavuze ni uko uregwa yahabwa igihe cyo gusoma no gusesengura dosiye ye ngo kuko ari ndende cyane; guhindura mu rurimi rw’ikinyarwanda zimwe mu nyandiko ziri muri dosiye ye zaturutse mu gihugu cya Swede.

Harimo kandi no kwemererwa ko habaho iburanisha ryibanze mu rwego rwo gukumira inzitizi zazatuma urubanza rudindira.

Urukiko rwasanze rugomba koko kubanza gukuraho ibyemezo byafashwe n’inkiko gacaca mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi, rutangaza ko icyemezo kizatangazwa ku itariki 9 z’ukwezi kwa kabiri.

Gusa rwavuze ko rwasanze inama ntegurarubanza atari ngombwa kandi ko ibindi byifuzo uregwa n’umwunganizi we batanze bizasuzumwa bigahabwa umurongo n’urukiko icyo gihe.

Micomyiza w’imyaka 51 yarezwe ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwabereye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Huye ndetse n’icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Imvugo z’abatangabuhamya ngo zivuga ko Micomyiza yayoboye ubwicanyi bukabije bwabereye kuri bariyeri yiswe iyo kwa Ngoga, umubyeyi wa Micomyiza.

Uregwa ngo ni we wari uyoboye iyo bariyeri kandi ngo agira uruhare rutaziguye mu kwica abatutsi bayiguyeho, kandi ko ngo yabaga mu cyiswe “commité de crise” yahigaga abatutsi. Uregwa we arabihakana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto: Papa Francis yageze i Kinshasa
Next articlePerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here