Home Ubutabera Urubanza rwa Kabuga i Kigali rwongeye gusubikwa kubera kumubura

Urubanza rwa Kabuga i Kigali rwongeye gusubikwa kubera kumubura

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse urubanza Ibuka yarezemo Kabuga Félicien ufungiwe i La Haye mu Buholandi ukekwaho ibyaha bya Jenoside, nyuma yo kutagera mu rukiko ndetse nta n’inyandiko igaragaza ko yamenyeshejwe ko yahamagajwe n’urukiko.

Ni ikirego gishamikiye ku rubanza remezo, kigamije gusaba Urukiko gutegeka itambama n’ifatira ku mitungo yose ya Kabuga Félicien.

Me Bayingana Janvier uhagarariye Ibuka, yatangiye abazwa niba Kabuga yaramenyeshejwe iburanisha, avuga ko bashyize mu ikoranabuhanga ibaruwa ya Ambasade y’u Rwanda, igaragaza ko yamumenyesheje iburanisha ku wa 6 Nyakanga.

Ni urubanza rwaburanishwaga n’umucamanza umwe n’umwanditsi. Umucamanza yavuze ko ntaho bigaragara ko Kabuga yasinye kuri iyo nyandiko.

Yavuze ko baje kubwirwa n’Ubwanditsi bw’urwego rufunze Kabuga, rubasaba ko ambasade ariyo ikwiye kumenyesha Urwego ko Kabuga afite urubanza mu Rwanda.

Me Bayingana yavuze ko ambasade yashyikirije Kabuga inyandiko y’urukiko imutumiza, maze yandika isubiza Ibuka na Minisiteri y’Ubutabera ko bamumenyesheje.

Umucamanza ariko yavuze ko urukiko rutanga inyandiko ebyiri zihamagaza umuburanyi, harimo imwe uwahamagajwe agumana, n’isubirana uwayitanze ariko hariho umukono w’uwahamagajwe.

Ibyo ngo byari kuba bivuze ko Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari ufite ububasha bwo kumenyesha Kabuga ko yarezwe, yagombaga no kohereza ku mugereka inyandiko igaragaza ko Kabuga yamenyeshejwe, hariho n’umukono we.

Ngo ntabwo bihagije kwandika ko Kabuga yamenyeshejwe, hatagaragara ahantu yasinye ko ubutumire bwamugezeho.

Umucamanza yahise abaza Me Bayingana niba ambasade yaba yaragumanye iyindi nyandiko yagombaga kugaruka igaragaza ko Kabuga yabimenye. Yavuze ko batabimenya.

Ku rundi ruhande, Me Bayingana yavuze ko kuba Kabuga ntacyo yavuze, binashoboka ko byatewe n’uko basanze mu Buholandi kuri uyu wa 17 Nyakanga, 2023, afite inama ntegurarubanza i La Haye.

Yavuze ko kuba Kabuga atari mu rukiko bifite indi mpamvu yumvikana, itari ukuba ataramenyeshejwe.

Me Bayingana yavuze ko bakongera bakamumenyesha itariki nshya yo mu mpera za Nyakanga cyangwa itangira rya Kanama.

Umucamanza yasabye ko ubutaha, hagomba kugaragara ikigaragaza ko Kabuga byamugezeho, atari inyandiko ya ambasaderi gusa.

Me Bayingana yavuze ko kugera kuri Kabuga hari inzira nyinshi banyuramo, icyakora ngo igishoboka ni ukubona inyandiko y’urwego rumufunze ruzabyemeza.

Umucamanza yavuze ko nabyo byahabwa agaciro, kuko ambasaderi yaba agaragaza icyo ashingiraho yemeza ko ubutumwa bwageze kuri Kabuga.

Me Bayingana yahise yongera gusaba ko hakwemezwa ko Kabuga ashobora kwitaba Urukiko cyangwa umuhagarariye, avuga ko kubera ko ari urubanza mbonezamubano, nta tegeko ribibuza.

Umucamanza yemeje ko urubanza rwimurirwa ku wa 7 Kanama 2023.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyabonye inyandiko irega Kabuga kivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n’inzu zabo zirasenywa.

Ivuga ko bitoroshye “kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo” ndetse ko binagoye “kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga” gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtaganda Bosco yaciwe miliyoni 30 z’amadolari n’urukiko nk’indishyi
Next articleAbana 19 bafunzwe bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here