Urubanza rwa Beatrice Munyenyezi woherejwe na USA mu Rwanda rwasubitsweUrubanza mu mizi rwe rwari gutangira none kuwa kane rwasubitswe kuko “abacamanza bari mu mahugurwa”, nk’uko umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Huye yabibwiye abanyamakuru.
Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z’umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha:
Urukiko uyu munsi rwavuze ko uru rubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 06/Mutarama(1) 2022.Munyenyezi yoherejwe arangije igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwa New Hampshire ahamwe no “kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika”.