Home Ubutabera Urukiko rwashimangiye umwanzuro uhagarika urubanza rwa Kabuga no kumufungura by’agateganyo

Urukiko rwashimangiye umwanzuro uhagarika urubanza rwa Kabuga no kumufungura by’agateganyo

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwanzuye ko rukomeje ingingo yo guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Félicien Kabuga, kandi ko azarekurwa by’agateganyo, rushyiraho ingingo z’uko bizakorwa.

Umwanzuro mushya w’Urukiko watangajwe mu mpera z’icyumweru gishize uvuga ingingo zinyuranye washingiyeho harimo raporo “y’inzobere zigenga yo kuwa 31 Kanama(8)” ivuga ku buzima bwe.

Uru rukiko ruvuga ko izo nzobere zakomeje gushimangira aho zihagaze ko Kabuga “adafite ubushobozi bw’ingenzi bwatuma abasha kwitabira yumva neza ko ari mu rubanza” kandi ko “ubushobozi bwe mu mutwe butazamera neza kugera ku rwego yashobora kuburana”.

Muri Werurwe(3) uru rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi rwahagaritse urubanza rwe, muri Kamena(6) rwanzuye ko Kabuga w’imyaka 88 (hashingiwe ku nyandiko z’urukiko) adashobora gukomeza kuburanishwa, nyuma rwemeza ko azarekurwa by’agateganyo.

Iki cyemezo nti cyashimishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe Leta y’u Rwanda yo yavuze ko igomba kubaha umwanzuro w’Urukiko n’ubwo udashimishije. Kabuga aregwa ibyaha bitandukanye birimo gushishikariza rubanda mu buryo butaziguye gukora jenoside yifashishije radio-televiziyo RTLM. Urubanza rwahagaritswe hamaze kumvwa abatangabuhamaya batandukanye bemera ko bari interahamwe za Kabuga.

Ubushinjacyaha bukuriwe na Serge Brammertz bwajuririye uyu mwanzuro, kandi bwari bwarasabye ko habaho “gusura bihuriweho” aho Kabuga afungiye no kwirebera ubwabo iby’ubuzima bwe.

Umwanzuro mushya w’urukiko – mu nteko ikuriwe n’umucamanza Iain Bonomy – wanze iki cyifuzo cy’ubushinjacyaha.

Urukiko rwategetse ko “muri icyo gihe cyo guhagarika iburanisha by’igihe kitazwi”, Kabuga azakomeza gufungwa muri gereza ya ONU, ategereje ko ibijyanye n’irekurwa rye by’agateganyo bikemurwa.

Uru rukiko rwavuze ko ubuzima bwe buzakomeza gukurikiranwa aho afungiye kandi indi raporo ku buzima bwa  Kabuga itegerejwe mu minsi 180 uhereye igihe iheruka (31 Kanama2023) yatangiwe, kandi izindi nama ku kibazo cye “zizakomeza buri minsi 120 kugeza arekuwe”.

Uru rukiko rwategetse ko uruhande rw’uregwa  rufashwa kuvugana n’abayobozi  b’urwego rubyemerewe ry’aho Kabuga yifuza kwerekeza narekurwa by’agateganyo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMu Rukiko rw’Ubujurire ibirarane by’imanza bigeze kuri 434%
Next articleTuyiganiriraho, ntituyiganireho: Ndavuga inzoga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here