Home Ubutabera Mu Rukiko rw’Ubujurire ibirarane by’imanza bigeze kuri 434%

Mu Rukiko rw’Ubujurire ibirarane by’imanza bigeze kuri 434%

0

N’ubwo Inkiko mu Rwanda zigaragaza ko umubare w’imanza zicibwa wiyongera buri mwaka haracyari ikibazo cy’ibirarane byazo bitagabanuka ahubwo byiyongera kumuvuduko ukabije kuko nk’umwaka ushize wa 2022-2023 ibirarane byiyongereye ku ijanisha rya 122.

Imanza zabaye ibirarane, ni ukuvuga izirengeje amezi 6, zigeze kuri 62% by’imanza zose ziri mu nkiko. Urukiko Rukuru akaba arirwo rufite ikigero cyo hejuru mu manza z’ibirarane kuko rufite imanza zigera kuri 80% zabaye ibirarane.

Impamvu ziza ku isonga mu gutuma umubare w’imanza z’ibirarane ukomeza kwiyongera ni uko imanza zinjira mu nkiko buri mwaka zikomeza kwiyongera zikaruta umubare w’izicibwa. Muri uyu mwaka imanza zaciwe zikaba zingana na 87% by’imanza zinjiye.

Muri rusange mu nkiko zose, mu myaka ine ishize imanza z’ibirarane ziyongereyeho 122%. Mu Rukiko rw’Ubujurire niho ziyongereye cyane kuko zageze kuri 434% naho mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi zigabanukaho 34%.

Ibi ni ibigaragara muri raporo y’urwego rw’ubucamanza y’umwaka wa 2022-2023. Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka ushize imanza zaciwe ziyongereyeho 8000 ugereranyije n’izari zaciwe umwaka wari wawubanjirije.  N’ubwo imanza zicibwa ziyongera mu rwego rwo kurwanya ibirarane hakoreshwa abacamanza n’abanditsi bakorera ku masezerano. Mu myaka ine ishize imanza zaciwe ziyongereyeho 29% y’izari zisanzwe zicibwa, gusa ibi ntibihagije kuko imanza zinjira nazo zakomeje kwiyongera aho zavuye ku manza 37,136 muri 2005 zikagera ku manza 91,381 muri 2022/2023. Uku kwiyongera kw’imanza byatumye akazi k’abacamanza kiyongera aho uyu munsi umucamanza abarirwa impuzandengo y’imanza 542 yagombye guca ku mwaka, ni ukuvuga imanza 49 ku kwezi.

N’ubwo imanza zaciwe ziyongereye, ibirarane nabyo biracyazamuka aho byiyongereyeho 122% ugereranyije imyaka ya 2019/2020 na 2022/2023 naho imanza zisigaye mu nkiko zose zikaba zariyongereyeho 72%. Ibi bikaba bisobanurwa n’ubwiyongere mu manza zinjira zakomeje kwiyongera aho zo zazamutseho 22%.

Urwego rw’ubucamanza buvuga ko ubwiyongere bw’imanza mu nkiko ahanini buterwa n ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga byongera umubare w’imanza zinjira kimwe n’uburemere bwazo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbwongereza bwahaye imfashanyo Maroc nyuma y’umutingito
Next articleUrukiko rwashimangiye umwanzuro uhagarika urubanza rwa Kabuga no kumufungura by’agateganyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here