Home Uncategorized Ubwongereza bwahaye imfashanyo Maroc nyuma y’umutingito

Ubwongereza bwahaye imfashanyo Maroc nyuma y’umutingito

0

Ubwongereza bwohereje ubutabazi bwihutirwa muri Maroc mu gufasha abasanzwe bakora ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu cyayogojwe n’umutingito wabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru.

Guverinoma ya Maroc yemeye ubu bufasha bw’Ubwongereza.

Ubufasha bw’Ubwongereza  bugizwe n’itsinda ry’inzobere 60, n’imbwa enye (4) zifasha mu gushakisha abagwiriwe n’inzu cyangwa ibitare n’imisozi n’ibikoresho byo gutabara, ndetse n’inzobere z’abaganga.

Iri tsinda ryoherejwe uyu munsi ritwawe n’indege ebyiri (2) za Royal Air Force A400M za Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza.

Ibi byemejwe n’umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza bwana  James Cleverly wagize ati:

“Ubwongereza burimo kohereza ubufasha bwihuse muri Maroc harimo inzobere 60 zo gushakisha no gutabara n’imbwa 4 kugira ngo zunganire ibikorrwa by’ubutabazi biri gukorwa na Maroc”

Nkomeje kuganira na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maroc ,Bourita, kandi mbabajwe cyane n’abaturage ba Maroc nyuma y’ibyababayeho bikomeye.”

Umunyamabanga muri ministeri y’ingabo, Grant Shapps yagize ati:

“Iki ni igihe kibabaje kubanya Maroc, cyane cyane ababuze  ababo.”

Akomeza avuga ko Ubwongereza bugira uruhare runini mu gutabara ahabaye ibyago hose ku Isi kandi bigakorwa mu buryo bwihuse ariyo mpamvu hitabajwe indege ebyiri mu gutwara abakozi b’inzobere n’indi mfashanyo yose ikenewe. Ubwongereza buvuga ko bwifatanyije na Moroc muri ibi bihe bitoroshye.

Itsinda ry’Ubwongereza rishinzwe gushakisha no gutabara (UKISAR) ryita ku biza rikorera muri ministeri y’ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Common wealth, rifite ibikoresho byose n’abakozi b’inzobere bashobora gutabara ahabaye umutingito hose, bafite ibikoresho byumva niba hari undi mutingito ugiye kuba,ibikoresho bitema bikanasatura ibintu bikomeye bishobra kuba byagwiriye abantu mu buryo bwo kubataraba n’ibindi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkarengane mu Nkiko zo mu Rwanda karagabanutse uyu mwaka
Next articleMu Rukiko rw’Ubujurire ibirarane by’imanza bigeze kuri 434%
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here