Home Ubutabera Akarengane mu Nkiko zo mu Rwanda karagabanutse uyu mwaka

Akarengane mu Nkiko zo mu Rwanda karagabanutse uyu mwaka

0

Muri uyu mwaka w’ubucamanza 2022-2023, imanza zasubiwemo n’inkiko zikemeza ko zirimo akarengane zaragabanutse cyane kuko zageze kuri 1% zivuye kuri 3% mu mwaka ushize.

Itegeko riha uburenganzira ababuranyi bujuje ibisabwa, mu gihe babona ko barenganyijwe n’icyemezo cy’urukiko, kuba bakwiyambaza urukiko rukuriye urwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma, bagasaba ko imanza zabo zasubirwamo. Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Ubugenzunzi Bukuru bw’Inkiko nabo bashobora gusaba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma imanza babona ko zishobora kuba zarabayemo akarengane.

Muri raporo y’urwego rw’ubucamanza ya 2022-2023, igaragaza ko imanza 2381, zari zafatiwe umwanzuro wanyuma arizo banyirazo basabye ko zasubirishwamo ku mpamvu z’akarengane biciye mu rukiko rwisumbuye ku rwari rwababuranishije. Muri izi manza zari zasabiwe gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane 175 gusa, muri zo nizo zongeye kuburanishwa ku mpamvu z’akarengane ariko basanga izarimo akarengane ari 28 gusa.

Izindi manza 19 zajyanwe n’abazitsinzwe ku Muvunyi mukuru ngo abarebere akarengane karimo nawe arazisuzuma azoherereza Perezida w’urukiko rw’Ikirenga we asanga nta karengane karimo.

Umugenzuzi mukuru w’inkiko, RUTAZANA Angéline, aherutse kuvuga ko n’ubwo hari imanza zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane bikagaragara ko karimo ko ntaho bihuriye na ruswa ati: “ Kugeza ubu ntarubanza rurasubirishwamo kubera ko habayemo ruswa ahubwo hashingirwa ku zindi mpamvu zirimo kutubahiriza itegeko cyangwa kuba hari ibimenyetso bitahawe agaciro.”

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ari ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa.

Ati : “ Ibi ni ubudasa bw’u Rwanda kuko ntahandi biba ko inzira zose z’iburanisha zirangira hakaba ukundi gusubiramo, ni ibintu byiza byo gushyigikira.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite bavumbuye ubujura bukorerwa muri RBA
Next articleUbwongereza bwahaye imfashanyo Maroc nyuma y’umutingito
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here