Urukiko rwibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, rwategetse ko Joseph Harerimana uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Apôtre Yongwe akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Yaburanye avuga ko gusaba ituro atari icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana.
Zimwe mu mpamvu zashingiweho asabirwa gufungwa iminsi 30, ni uko mu byaha aregwa atigeze abihakana ahubwo we akabiha indi nyito.
Indi mpamvu ni uko Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije atigeze ayabasubiza, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Urukiko rumaze gusuzuma impamvu zikomeye zituma akekwa n’imiburanire ye, rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko abasengera.
Rwavuze ko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko yabivuze, bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.
Kuba mu mashusho yafashwe Apôtre Yongwe ahamagarira abantu gutanga amaturo, ndetse akaba yaremeye ko iyo mikorere ashobora kuyihindura, ngo bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Urukiko rwasanze kandi kuba yariyemereye ko telefone ye yanyuragaho amafaranga menshi, kuba hari abantu batasubijwe kandi barasengewe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.
Apôtre Yongwe bamwe mu bamutangiye ikirego muri uru rubanza havuzwemo Bugingo na Nyirabahire, ndetse n’undi wamugurije miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.
Yongwe ubwo yaburanaga ifunga n’ifunugra rw’agateganyo, yavuze ko abatanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntibisubizwe bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo, azabakubira inshuro zirindwi z’iryo turo batanze.
Mu bandi bamureze harimo uwamugurije miliyoni 7Frw n’undi yasabye miliyoni zisaga 2 ngo amusengere akire amarozi, ariko bikarangira adakize akaba yemera kubishyura, gusa akavuga ko bari bayamuhaye nko gutanga ituro ry’ishimwe, kuko yakoze amasengesho y’iminsi 7 abasabira ndetse bimwe mu byifuzo byabo birasubizwa.
Nubwo Yongwe hamwe n’umwunganizi we bari basabye ko yakurikiranwa adafunze, kugira ngo yite ku muryango we w’abana 7 n’umugore, ndetse n’ibikorwa bye birimo n’ikigo cy’itangazamaku, urukiko ntirwitaye ku cyifuzo cye rusanga agomba kuburana afunze..