Home Ubutabera Haburijwemo umugambi wo kugurishwa mu mahanga Abanyarwanda barenga 400

Haburijwemo umugambi wo kugurishwa mu mahanga Abanyarwanda barenga 400

0

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yatangaje ko mu gihe cy’umwaka hari Abanyarwanda bagera muri 400 biganjemo abakobwa bato bakumiriwe kwambuka imipaka y’igihugu kuko inzego zibishinzwe zatahuye ko bari bagiye gucuruzwa mu mahanga.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kane n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe mu kiganiro yagiranye n’abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Yabwiye iyi komisiyo ko uru rubyiruko ruba rwashutswe n’abacuruza abantu bakisanga mu kaga iyo bageze muri ibyo bihugu. Mu mwaka umwe gusa ushize, ngo inzego zishinzwe umutekano ku mipaka zimaze gutahura abatari bake.

“Abana cyane cyane b’ abakobwa, immigration na polisi bafatiye ku mupaka bakababuza kugenda, muri uyu mwaka gusa turimo ni 400. Buri munsi twe turabibona, ababujijwe gutambuka ku mupaka, kubera gusa kubona umwana w’umukobwa w’ imyaka 20, 19, 18, bakamubaza bati urajya he, ati: ngiye Tanzania, bakurikirana telefoni ye bagasanga inzira ziramwerekeza muri Oman.”

Yavuze ko aha muri Oman hari abahagiriye ibibazo bafashwa kugaruka mu Rwanda, kuko abenshi bisanga batekewe umutwe mu mayeri akomeye.

Umunyamabanga wa Leta mu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanagaragaje ko hari politiki irimo kunononsorwa irebana n’uburyo u Rwanda rwajya rwohererezanya abakozi n’ibindi bihugu mu buryo bwemewe n’amakuru yabo akaba azwi akanafasha mu kubakurikirana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwategetse ko Apotre Yongwe akomeza gufungwa by’agateganyo
Next articleAbanyamahanga biganjemo ababiligi bagizwe abarizni b’igihango

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here