Home Politike Abanyamahanga biganjemo ababiligi bagizwe abarizni b’igihango

Abanyamahanga biganjemo ababiligi bagizwe abarizni b’igihango

0

Kuri iki  Cyumweru, muri Ntare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo, habereye igitaramo cyahuriyemo Abanyamuryango ba Unity club Intwararumuri ndetse n’ abandi batandukanye bitabiriye ihuriro rya 16 ry’ uyu muryango.

Abitabiriye iki gitaramo bagejejweho ibigwi by’ abarinzi b’ igihango, barimo Mukamunana Nyirambonera Judith wareze abana b’ imfubyi mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, akaba yashyikirijwe ishimwe.

Mu bandi bahawe ibihembo bakanagirwa abarinzi b’igihango kandi harimo MPIRWA Azzaria warwanyije ivangura mu gihe yari umuyobozi ku rwego rwa konseye.

Yaje kwicwa ndetse n’ umugore we, azize kwanga ikibi no kukirwanya.

Undi ni Marie Jeanne Noppen Umubiligikazi wari umurezi ku nyundo, yarwanye ku banyeshuri yareraga mu gihe Interahamwe zashakaga kubica.

Yanze kenshi ivangura ubwo yangaga ko abana bari mu bwoko bw’Abatutsi bashakaga kwirukanwa mu mashuri mu gihe cy’ivangura mu mashuri.

Mu mwaka wa 2007 nibwo yatabarutse, abo yafashije bamushimira ibyo yabafashije kugeraho.

Undi ni Padiri Pierre Simons Umubiligi wanze gusiga abana yareraga ngo ahunge mu gihe cya Jenoside, yanahishe Abatutsi benshi bamuhungiyeho.

Nyuma ya Jenoside yakomeje kwita ku mpfubyi, aza gupfa mu mwaka wa 2020.

Undi ni Furere Pierre Lefloc’h Umufaransa, muri Jenosdie yakorewe Abatutsi yanze gusiga Abatutsi bahigwaga yarikumwe nabo 32 abageza mu buhungiro i Burundi.

Na nyuma yaho yakomeje ibikorwa byo kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, nawe yaje gutabaruka mu mwaka wa 2019.

Undi ni Muhamood Noordin Thobani, Umugande washyinguye imibiri irenga Ibihumbi 10 y’Abatutsi bazize Jenoside bishwe bagatabwa mu mugezi w’ Akagera ndetse agira uruhare mu kubaka inzibutso

zitandukanye muri icyo gihugu.

Undi ni Mutabazi Ally mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungushije abatutsi barenga 100 bahigwaga bitwa ibyitso bahungira muri Tanzania.

Mu gihe cya Jenoside nabwo yagarutse mu Rwanda afasha n’ubundi abahigwaga guhunga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHaburijwemo umugambi wo kugurishwa mu mahanga Abanyarwanda barenga 400
Next articlePerezida Tshisekedi agiye kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here