Home Politike Perezida Tshisekedi agiye kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda

Perezida Tshisekedi agiye kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda

0

Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko agiye kubaka urukuta rutandukanya igihugu cye n’u Rwanda. Ni urukuta rushobora kuzubakwa ahantu hangana n’ibirometero 222 uvuye mu majyarugu aho u Rwanda rutandukanira na Uganda ukagera mu ntara y’uburengera zuba aho u Rwanda rutandukanira n’u Burundi ariko ahanini hakaba ari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Mu nama yabera mu gihugu cya Congo Brazzaville, niho Tshisekedi yagaragarije ubushake bwe bwo kubuka igikuta gitandukanya ibihugu byombi.

Muri iyinama Tshisekedi, yasabye abaturage be imbabazi zo kuba atarubatse imihanda n’ibiraro yagombaga kubaka kuko nta mbaraga yabishyizemo ahubwo ko “ Imbaraga ziri mu kubaka urukuta.”

Tshisekedi uhora ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 avuga ko atakomeza gufata u Rwanda nk’igihugu cy’ikivandimwe “ mu gihe gikomeje kumutera inkota mu mugongo.”

Iyi nama Tshisekedi yatangarijemo iby’uyubakwa ry’uru rukuta yari yitabiriwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso ari nawe wari wayakiriye na Perezida wa Brazil Lula Da Silva.

U Rwada ruhakana ibyo rushinjwa na Congo byo gufahsa umutwe wa M23, ahubwo rugashinja DR Congo gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakekwaho kuba barasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi  mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyamahanga biganjemo ababiligi bagizwe abarizni b’igihango
Next articleKicukiro: Nta mututsi n’umwe wapfuye muri Gikondo Twahirwa atabigizemo uruhare –Abarokotse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here