Kayumba Chrispher, wari umaze igihe afunzwe akekwaho ibyaha byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ari umwere rutegeka ko ahita afungurwa.
Ni umwanzuro uru rukiko rwasomye kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Gashyantare, nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ubushinjacyaha bwari bwasabye ko urukiko rumuhamya ibi byaha byombi rukamukatira imyaka icumi (10) y’igifungo.
Mu mwanzuro urukiko rwasomye ruvuga ko nta cyaha na kimwe gihama Kayumba nk’uko nawe yaburanye ahakana ibi byaha avuga ko nta bimeneytso bifatika ubushinacyaha bugaragaza.
Kayumba yari yasabye ko niba ashinjwa gufata umuntu ku ngufu hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragaza koko ko yasambanyije uwo mukobwa wamuregaga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gusabwa raporo ya muganga atari yo kampara bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’igihe ikirego cyatangiweho.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibyaha Kayumba akurikiranweho ari ibyaha bimaze igihe bikozwe ariko ko bitarasaza kuko ari ibyaha by’ubugome bisaza nyuma y’imyaka icumi.
Kayumba mu kwisobanura kwe yabwiye urukiko ko no mu buhamya bw’abamushinja barimo n’uwari umukozi we wo mu rugo harimo guhuzagurika bityo ko ibyo bavuga bidakwiye guhabwa agaciro. Kayumba avuga ko ibyaha akurikiranyweho ari ibihimbano ahubwo ko bishingiye ku mpamvu za politiki.
Kuva mu Ukwakira 2021, Kayumba yari afungiwe mu igororero (gereza ) rya Mageragare nyuma y’uko urukiko rwibanze rwa Kcukiro rwari rwemeje ko afungwa by’agateganyo akaburana afunzwe.
Kayumba Christopher ni inzobere mu itangazamakuru akaba yaranaryigishije muri kaminuza y’u Rwanda igihe kirekire ariko nyuma aza gutangaza ko yinjiye muri politiki ashinga ihuriro atangira kurishakira abayoboke.