Urwego rw’ubujurire rw’urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda rw’Arusha, rwanzuye ko urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi rutazongera kuburanishwa nyuma yo kwanga ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha ku mwanzuro wari wafashwe mu iburanisha ryibanze wavugaga ko “amagara ye atameze neza kuburyo yaburanishwa”.
Ni umwanzuro wasohotse kuri uyu wa mbere usinywaho n’umucamanza Judge Carmel Agius, ari nawe wari ukuriye inteko iburanisha mu bujurire.
Uyu mwanzuro ushinmagira ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza bityo ko adashoboye kuburana.
Mu bujurire umucamanza avuga ko ubujurire bw’ubushinjacyaha bwose bwari bufite ishingiro n’ubwo butemewe mu gihe ubujurire bw’abunganira Kabuga bwo hemewe igice cyabwo. Mu rwego rw’ubujurire bavuze ko urubanza rushyinguwe kandi ko urukiko arirwo rugomba gufata umwanzuro ku ifungwa rya Kabuga kuko nta kundi kongera kumuburanisha.
Ubushinjacyaha bujurira bwakemangaga raporo yatanzwe n’abaganga ku buzima bwa Kabuga bugasaba ko yakomeza akaburanishwa cyangwa akazaburanishwa igihe azaba ameze neza. Muri Kamena ubwo uru rukiko rwafataga uyu mwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga rwari rwatangaje ko rwahitamo ubundi buryo bwo gukomeza urubanza adahari ariko ubu buryo bukaba budashobora gutuma Kabuga ahamwa n’ibyaha akurikiranweho.
Ibi nibyo byatumye abunganira Kabuga nabo bajuririra iki cyemezo bavuga ko ubu buryo bundi bwo kuburanisha Kabuga butemewe kuko butari mu mategeko y’urukiko kandi akaba ntahandi hantu bwakoreshejwe.
Iby’ibanze wamenya ku rubanza rwa Kabuga:
- Inyandiko y’urukiko igaragaza ko Kabuga afite imyaka 88.
- Yafashwe muri Gicurasi 2020, hafi y’i Paris mu Bufaransa, hari hashize imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga
- Akekwaho uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi.
- Urubanza rwe mu mizi rwatangiye muri Nzeri 2022.
- Kabuga yaburanaga ahakana ibyaha byose ashinjwa
- inzobere zavuze ko ubuzima bwe butameze neza, Urukiko ruba ruhagaritse urubanza rwe, mu bujurire urubanza ruhagarikwa burundu.
- Urukiko rwateganyaga ko urubanza mu gihe ruburanishijwe ruzarangira muri Nzeri 2024.
- Mbere no mu gihe cya jenoside, Kabuga yari umwe mu banyemari bakomeye cyane mu Rwanda.
- Urubanza ruhagaritswe hari abatangabuhamya batandukanye bamaze guha urukiko ubuhamya bwabo bavuga ko bari mu nterahamwe za Kabuga zishe Abatutsi kandi ko ariwe wabahaga ibikoresho n’aho kwitoreza ibikorwa byabo by’ubwicanyi.
- Aba batangabuhamya banavuze uburyo ariwe wahaga amabwiriza radiyo RTLM yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Kamena ubwo urubanza rwa Kabuga rwahagarikagwa, Ibuka yari yatangaje ko itishimiye uwo mwanzuro.