Umushinga w’itegeko rihindura itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha wongerera urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, inshingano zirimo no kurekura ukekwaho icyaha bitandukanye n’itegeko ryari risanzweho ryategekaga uru rwego kuregera ubushinjacyaha dosiye yose bwakiriye.
Ubusanzwe urwego rw’ubugenzacyaha ntirwemerewe gushyingura dosiye nk’uko bigaragara mu ngingo ya 16 itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabya. Uru rwego kandi nti rwemerewe kurekura uwo rwafashe akekwaho ibyaha ndetse no gutangiza ubuhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.
Ingingo ya 16 y’itegeko risanzweho ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko mu kazi kabo k’iperereza, Abagenzacyaha bafite inshingano zikurikira:
1° gushakisha ibyaha;
2° kwakira ibirego n’inyandiko zijyanye n’ibyaha;
3° gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura;
4° gushakisha abakoze ibyaha, abafatanyije na bo n’ibyitso byabo kugira ngo bakurikiranwe n’ubushinjacyaha. Iyo akora iperereza, umugenzacyaha ashobora gufata no gufunga ukurikiranyweho icyaha mu buryo buteganywa n’iri tegeko.
Ibi byose uru rwego rutari rwemerewe rushobora kubihabwa mu gihe umushinga w’itegeko uvugurura iryari risanzweho waba wemejwe n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kuko inama y’abaminisitiri yo yamaze kuwuha umugisha. Mu gihe iri tegeko rizaba rivuguruwe bizanasaba ko itegeko n° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo naryo rivugururwa cyane mu ngingo yaryo ya gatandatu ivuga ko RIB igomba guhabwa amabwiriza n’Ubushinjacyaha Bukuru ku bijyanye n’ibyaha ikurikiranye.
Ingingo ya 16 y’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha uvuga ko mu kazi kabo k’iperereza, Abagenzacyaha bazaba bafite inshingano zikurikira:
- Umugenzacyaha afite inshingano zikurikira:
- gushakisha ibyaha;
- kwakira ibirego n’inyandiko zijyanye n’ibyaha;
- gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura;
- gushakisha abakoze ibyaha, abafatanyacyaha n’ibyitso byabo kugira ngo bakurikiranwe n’ubushinjacyaha;
- kumenyesha uwakorewe icyaha n’ukekwaho icyaha aho dosiye igeze;
- kurekura ukekwaho icyaha cyangwa kumurekura no kumutegeka ibyo yubahiriza;
- gutangiza ubuhuza hagati y‘ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha iyo –
- abona ko ari bwo buryo bukwiye bwo kuriha uwangirijwe, kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwikosora no kwisubiraho;
- kandi icyaha cyakozwe kidahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5;
- gushyingura dosiye iyo –
- ibigize icyaha bituzuye;
- nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenyekana;
- habayeho izima ry’ikirego cy’ikurikiranacyaha;
- cyangwa hari indi mpamvu iteganywa n’amategeko.
- Buri kwezi, ubugenzacyaha bumenyesha ubushinjacyaha amadosiye bwashyinguye.
- Iyo akora iperereza, umugenzacyaha ashobora gufata no gufunga ukekwaho icyaha mu buryo buteganywa n’iri tegeko.
- Umugenzacyaha yandika inyandikomvugo yo gufata no gufunga agaha kopi ukekwaho icyaha.»
Mu gihe kandi iri tegeko rizaba rivugururuwe ubugenzacyaha bukemererwa gushyingura dosiye bazagabanyiriza akazi ubushinjacyaha binagabanye imanza mu nkiko nk’uko biherutse gutangazwa n’umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga avuga ko boherereza ubushinjacyaha dosiye zitari ngombwa kuko aribyo amategeko abasaba.
Gusa ubugenzacyaha buzasabwa kujya bumenyesha ubushinjacyaha dosiye bwashyinguye buri kwezi.