Home Ubutabera Urwego rw’ubutabera rwabonye  inkunga ya miliyari zirenga 25 zo kuruteza imbere

Urwego rw’ubutabera rwabonye  inkunga ya miliyari zirenga 25 zo kuruteza imbere

0

Kuri uyu wambere Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inkunga ya miliyari zirenga 25 z’amafaranga y’u Rwanda ruzahabwa n’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ,European Union (EU),agamije guteza imbere ubuterabera n’ubwiyunge.

Umuhango wo gusinya aya masezerano warimo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, ambasaderi w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, n’abandi.

Abayobozi bagaragaje ko iyi nkunga ingana na miliyoni 19.5 € izagira uruhare runini mu kugera ku ntego n’ingamba zashyizweho n’abakora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda (JRLOS) mu mwaka wa 2018-2024, igamije guteza imbere ubutabera, guteza imbere uburinganire, no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Igice kimwe cy’iyi nkunga kizakoreshwa mu kuzamura ubuhanga  n’ubunyamwuga  bw’abakora mu nzego z’ubutabera, barimo abakora muri  Minisiteri y’Ubutabera, Ubucamanza, Ikigo cy’Ubushinjacyaha, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Polisi y’u Rwanda (RNP), na komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (NCHR).

Igice cya kabiri kizibanda ku bwiyunge, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ibikorwa by’ubumwe no gutera inkunga ikigo gishinzwe igorora mu  Rwanda (RCS), n’imiryango itari iya Leta (sosiyete sivile).

Ikigo gishinzwe amasomo y’ubumenyi ngiro(TVET), kizahugura kinatange amasomo ku abantu bafunzwe (imfungwa) n’abahoze mu mitwe y’itwajwe intwaro n’abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kubafasha kwirinda insubiracyaha mu gihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe. Na none kandi, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uzatera inkunga imiryango itegamiye kuri Leta (CSOs) gukora ibikorwa byo kuzamura imibereho-imitekerereze ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Igice cya gatatu cy’iyi nkunga kizafasha imiryango itari iya leta (sosiyete sivile), gukorana n’abaturage hafi cyane muri gahunda zibateza imbere no kubakemurira ibibazo bibabangamiye. Iyi nkunga izanakoreshwa mu gucunga imikorere y’iyi miryango no kuyibaza ibyo ikora ( accountability).

Iyi nkunga y’Ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, ije ishimangira ibyari bimaze kugerwaho n’inzego z’ubutebara mu Rwanda ku nkunga yari isanzwe itangwaga n’Igihugu cy’Ubuholandi mu myaka 20 ishize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yagabiye inyambo Nyusi wa Mozambique
Next articleIbihano bishobora guhabwa abakinisha abana filimi z’Urukozasoni kuri Youtube
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here